Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

NIBA USHAKA KURUSHINGA, NGO DORE UMUGORE WO GUKEMANGWA.

Uri umusore ugeze mu kigero wumva ko ukeneye guhitamo inkumi mwakubakana. Ni byiza cyane kandi ni intambwe ishimishije uteye mu buzima. Ariko nabwo biragusaba ubushishozi mu mahitamo yawe ndetse no gukora ubushakashatsi bwimbitse kuwo wumva wahitamo. Aha rero urubuga 7s7 rutanga ibintu bitanu ugomba kugiraho amakenga ku mugore.

1. NTAZI GUFATA ICYEMEZO

Umugore uhora ahindagura imirimo nta mpamvu kubera ko yarambiwe gusa, ugasanga ngo ahise arambirwa imirimo ye ataranarangiza amasezerano ya mbere yagiranye n’umukoresha we wa mbere.

Umugore uhora mu mpaka z’urudaca n’inshuti ze n’abaturanyi, umugore ngo uhora ahinduranya ubwoko bw’imisatsi n’iyo yari afite itarasaza ahubwo ngo ari uko ayirambiwe, burya ngo bituma wakwibaza niba yari yayishyizeho atayikunze, ibi ngo bituma wanibaza niba azi gukoresha umutungo neza cyangwa niba atapfusha ubusa, no mu mibanire yanyu umugore nk’uyu ngo wakwiye kumwigaho ukamenya niba namara kuguhararukwa atazagusezera mutaramarana igihe na gito mushyingiranwe.

2. AGIRA ISHYARI

Inshuti yawe iragusuye cyangwa mugenzi wawe w’undi ukabona umugore wawe ntiyishimye, ku buryo abyereka buri wese umureba, cyangwa se ntashaka ko mwamuzimanira.

Buri wese ngo ni uburenganzira bwe kugira ishyari kandi binaba muri kamere muntu, ariko nabwo ngo si byiza kugira ishyari rikabije. Igihe uzahura n’undi mugore cyangwa se umukobwa wamuramutsa ukabona umugore wawe ntabyishimiye na busa, amureba cyane guhera ku ino akageza ku musatsi, areba uko ateye n’uko yambaye, mwamara gutandukana bikagusaba kwisobanura birambuye, jya umenya ko icyo ari ikibazo.

Aha ngo uba ukwiriye kwibaza, « niba atakwizera mu gihe gito mumaranye, ubwo mu gihe muzaba mushaje urugo rwanyu ruzaba rugeze he mu rwikekwe ? »

3. NTIMWUMVA KIMWE IGIKORWA CYO GUTERA AKABARIRO

Buri wese burya ngo mu rugo agira ubushake bwo gutera akabariro, niyo atabugirira rimwe na mugenzi we. Umugore rero ngo uzajya ukubona nk’umugabo akakubonamo igikorwa cy’akabariro aho kukubonamo urukundo rwe ni ikibazo !

Yego igikorwa cyo gutera akabariro ni kimwe mu byangombwa kuko bikomeza umubano w’abashakanye, ariko nabwo ngo ni igikorwa cyo kumvikanwaho uko muri babiri kuko ngo ari byo byiza kugira ngo kigerweho buri wese akiyumvamo.

4. NTAKUNDA INSHUTI ZAWE

Umugore wanga gusohokana nawe igihe usohokanye n’inshuti zawe. Ngo nubwo hari zimwe mu nshuti zawe yaba atiyumvamo cyangwa adakunda, burya ngo ntaba agomba kuba yazigucaho kuko ngo muba mwaramenyanye nawe usanzwe ufite izindi nshuti, mubanye neza kandi wowe uzi icyo mubaniye.

5. AGERAGEZA KUGUHINDURA

Umugore utishimira uko umeze, isura yawe itamunyura, amateka y’ubuzima bwawe, irangamimerere yawe, imirire yawe, imyitwarire yawe mu bandi, akenshi abandi batananenga ko ibabangamiye ariko ugasanga we aragutoza uko ugomba kwifata kandi nawe uri umuntu mukuru, uzi imyifatire ikwiye.

Yego abonye hari icyo udakora neza yakubwira uburyo witwara nk’umukunzi wawe wifuza ko wagaragara neza, ariko nabwo ngo ntabikubwire nk’ubwira umwana muto. Aha ngo nk’umuntu mukuru bijye bituma wibaza niba impinduka agushakaho ari nziza, ari izabateza imbere, cyangwa niba ari izidafite inyungu, ibyo bizajya bigufasha guhitamo ibyo ureka nibyo umuhakanira kureka kandi ukanamusobanurira impamvu wanze kubireka.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo