Duterere ijisho iruhande rwacu turabona ishusho y’imiryango yacu muri iki gihe.Ku ruhande rumwe, umugabo atekereza ko kuba umutware w’umuryango bivuze ko agomba kwitwara nk’umwami mu ngoro ye. Aba ategereje ko umugore n’abana be bamugaragira. Igihe cye agikoresha uko abyumva. Nta muntu n’umwe umubwira ibyo agomba gukora, abana be ntibakibuka isura ye uko isa.
Ku rundi ruhande, umugabo akeka ko ubutware bw’umuryango buvuga gutwara abawugize nk’umunyagitugu. Ategekako byose ko bikorwa uko abyifuza. Iyo havutse akabazo niwe uba ufite ijambo rya nyuma, ahorana iteka ukuri, ntajya yibeshya bibaho. Imibereho y’umuryango we iriranga iyo ahageze. Abagize umuryango baba bameze nk’abataye icyanga cy’ubuzima maze yahagera bose bagacika intege. Iyo uganiriye n’umukuru mu bana be usanga atumbireye igihe azagira imyaka y’ubukure maze agasohoka mu muryango akajya gushinga umuryango we. Nyina w'abana ni intabwa kuko ntaho agira yahungira. Yarihebye, nta mbaraga zo guhora arwana agifite.
Ku ruhande rwa gatatu uhasanga abagabo batagira ijambo mu rugo nagato. Ibintu byose bikorwa n’umugore. Igikurikiraho ni uko abana bakura basa nk’abatararezwe. Umugabo usanga afite ubwoga igihe hari icyemezo kigomba gufatwa, ahora yisubiraho maze yabona bikomeye agafata inzira igana akazi akagaruba bimaze guhosha. Muri uwo muryango hahora agahinda ry’umwuka ukonje cyane.
Hari ibintu by’ingenzi ubutware bw’umuryango bugenderaho kandi bigomba kumvikana neza mbere y’uko umugabo yiyemeza gushyinga urugo.
ICYA MBERE
Kugira ngo mbe umupapa nyawe, ni uko icya mbere mubyo nkora byose kiba ukwita ku muryango wanjye kandi ngatuma abana banjye bakura bafite ibyangombwa byose bizatuma baba abantu bashyitse.
ICYA KABIRI
Kugira ngo mbe umupapa nyawe ni uko niyemeza kuba igikoresho n’ikitegererezo cy’ubuzima n'imibereho bya muntu ku bana banjye.
ICYA GATATU
Kugira ngo mbe umupapa nyawe, ni uko ngira ubushobozi bwo gutega amatwi ngo numve ibyo umuryango wanjye ukeneye, nkita ku mateka n’amategeko y’Imana kandi nkagira ijisho rituma mbonera kure ibishobora guteza imbere umuryango cyangwa se kuwubangamira. Ngomba gukora uko nshoboye ngo ibyo umuryango wanjye ubamo byose bifashe abana banjye gukura muri byose.
ICYA KANE
Kugira ngo mbe umupapa nyawe, ni uko nuzuza mu bana banjye ibikerezo n’imigenzo bizatuma bakura mu bwenge; ubuzima bwabo nkabwuzuza urukundo nkabafatasha kumenya gutandukanya ikibi n’ikiza, maze ikibi bakakigendera kure kuko gituma basubira inyuma mu bukure bwawo.
ICYA GATANU
ICYA GATANDATU
Kugira ngo mbere umupapa nyawe, ni uko nemera ko ndi umunyantege nke maze iteka ngasanga Imana nkayisaba kunyongerera ubwenge n’ubushobozi bwo kuzuza inshingano zanjye.
0 comments:
Post a Comment