- Umugabo n’umugore we bari bishimye cyane rwose ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 50 bamaze bashakanye, nuko umugabo abwira umugore we ati "mukundwa wanjye ndumva byaba byiza uyu munsi tubwizanyije ukuri niba twaracanye inyuma, nuko tukihana ntituzasubire." Umugore abanza kubyanga ariko nyuma aramubwira ati "rero uribuka igihe batwima inguzanyo muri banki maze hashira iminsi itatu bakaguhamagara ngo bayitwemereye?" undi ati " ndabyibuka", nyamugore ati "kirya gihe narabikoze."
Umugabo ati "noneho wabikoze rimwe gusa?" umugore ati "ariko na cya gihe bakwirukana ku kazi bwacya bakaguhamagara ngo bakubabariye, nabwo narabikoze." Nuko umugabo ati "nta kibazo ndumva warabikoze ngo undwaneho, kabiri si kenshi ndakubabariye." Umugore arongera ati " ariko chéri, nacyagihe ushaka kuba depite, undi ati "uhmm mbwira ndakumva" ; umugore arakomeza ati " nukuri narabikoze nkubonera amajwi 2500..." !- Abagabo babiri basahuye umwe avuye ku isoko undi avuyeyo nuko umwe yari yikoreye ibishyimbo undi afite umunzani umwe abwira undi ati ntiza uwo munzani , undi ati reka utanyicira umunzani dore urarwaye,wawundi arongera ati yewe ntacyo nywugira dore utu dushyimbo ni tubiri ,undi ati none urapima iki ko uziko ari tubiri!
- Umugore yarafite umugabo wigisambo akunda kwiba akamuzanira ibiryo bukeye ajya kwiba ahantu bamutera icyuma munda amara aranagana nuko atashye ageze murugo abwira umugore we ati erega noneho nazanye amara nuko umugore aramubwira nuko nuko wabimenye ko natetse ubugari !
- Imodoka yakoze impanuka noneho abantu barahurura ari benshi cyane. Noneho haza umunyamakuru, ariko ahageze abura uko aca mubantu ngo ajye kureba iyo modoka (kubera ukuntu bari benshi cyane) abuze ukwagira ahimba imitwe niko kuvuza induru ngo "mwigireyo uwakoze impanuka ni papa" abantu babyumvise bamuha inzira. Ahageze asanga uruhande rw'imodoka haryamye imbwa !
- Mwarimu w’umukobwa yigishaga abanyeshuri ibihe bikoreshwa mu gutondagura inshinga, maze aratondagura ati: “ndi mwiza” niko kubaza abanyeshuri be ati nkoresheje ikihe gihe, Impitagihe, Indagihe cyangwa se Inzagihe? Umunyeshuri umwe w’umuhungu niko kumusubiza ati “njye ndabona ari Impitagihe kuko nkurikije uko usa ntabwo byaba Indagihe! ”
- Umusaza yumvise abategarugori babiri bavugana umwe ava muri Kongo undi ajyayo noneho ujyayo abaza uvuyeyo ati “ese hakurya aho ivunja rigeze kuri angahe?” (ashaka kuvuga uko amafaranga avunjishwa) undi aramusubiza ati “ni 580” wa musaza arita mu gutwi. Ageze iwe niko kubabwira ati “Mushyireho umwete ducuruze bana ba! Nimurware amavunja kandi mujye muyatereka abe manini dore numvise ko ngo muri Kongo afite isoko.”
Baza Shangazi
Urwego News
Urwenya-Ndi mwiza
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment