Mu gihe usanga abantu batari bake barya umunyu mwinshi ndetse bamwe ugasanga bawuminjira mu biryo, abahanga mu bijyanye n’ubuzima bavuga ko umunyu mwinshi ugira ingaruka zitandukanye ku buzima bw’umuntu.
Zimwe mu ngaruka zashyizwe ahgaragara n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ni ukuba abarya umunyu mwinshi baba bikururira indwara zitandukanye zirimo kubura mazi mu mubiri, indwara z’umutima, umuvuduko munini w’amaraso, kanseri zitandukanye, indwara zifata ubwonko, gusaza k’uruhu, indwara zifata impyiko n’izindi.
Nk’uko bigaragazwa n’abahanga, hari abarya umunyu mwinshi bawushyize mu biryo ibyo bita "kuminjira”, ariko kandi ngo hari n’abateka umunyu mwinshi ushobora kugira ingaruka ku buzima, ndetse ngo hari n’abawurya mu biryo bikorerwa mu nganda biba byashyizwemo uwo munyu mwinshi.
Bavuga ko iyo sodiyumu (iboneka mu munyu) ibaye nyinshi mu mubiri w’umuntu, ari byo bituma ashobora kurwara za ndwara twavuze haruguru, bityo ngo akaba ari ngombwa kugera umunyu mbere yo kuwushyira mu biryo.
OMS ivuga ko nibura umuntu akwiye kurya umunyu ungana na garama 5 ni ukuvuga ikiyiko kimwe ku munsi.
Abahanga bakomeza bagira inama abantu gufata imbuto ndetse n’imboga kuko bikungahaye kuri potasiyumu isanzwe iziho guhangana n’ubukana bw’umunyu mu mubiri.
OMS ikomeza yemeza ko abantu bubahirije izo nama, byagabanya impfu z’abarenga miliyoni ku isi bahitanwa n’indwara zifata ubwonko, n’abandi barenga miliyoni 3 bazira indwara z’umutima buri mwaka.
Baza Shangazi
Urwego News
Itondere kurya umunyu mwinshi
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment