Ubwonko nk’igice fatizo cy’umubiri kigenzura ibyo ukora byose, nabwo bukenera intungamubiri ziva mu byo turya bya buri munsi nk’uko umubiri ubikenera.
Nubwo umuntu afata ibiribwa bifite intungamubiri zitandukanye hari ibiba bifite umumaro ukomeye ku gice runaka. Ubu rero turibanda kubifasha ubwonko gukora neza.
Amafi: ni byo biribwa biza ku isonga mu bigirira ubwonko akamaro. Kubana bato amafi yongera ubushobozi bw’imikorere y’ubwonko ku bantu bakuru akagabanya ubusaza.
Kurya amafi birinda indwara yo gucika k’udutsi tuba mu bwonko ikunze gutera imfu nyinshi. Abagore batwite nabo bagirwa inama zo kurya amafi kuko byongera ubushozi bw’ubwonko bw’abana batwite .
Imboga rwatsi n’imbuto: Ibi biribwa bikungahaye kuri vitamin A, na byo birinda umubiri kurwaragurika, kurwanya ubusaza kandi bigafasha amaraso gutembera neza mu mu bice by’umubiri harimo n’ubwonko.
Amaronji, soya na karoti: Ibi nabyo bikungahaye kuri vitamini C,E na A, nabyo bibarirwa mu bifasha ubwonko gukora neza kuko bifasha umuntu kwibuka nta ngorane ahuye nazo.
Ibindi biribwa bifasha ubwonko gukora neza ni nka tungurusumu, amata na puwavuro(Poivron).
Rekeraho Emmanuel uvura akoresheje ibimera, avuga ko tungurusumu ituma umutima utera neza bitewe n’uko itunganya amaraso.
Tungurusumu ikaba inaboneka mu biribwa bishinzwe gutunganya no kuvura imitsi minini kandi muri iyo mitsi imyinshi iba ikora ku bwonko.
Urubuga rwa interineti rwa www.doctissimo,fr dukesha iyi nkuru, runagira inama abantu baba bananiwe gufata ibiribwa bikungahaye ku isukari kuko akenshi iyo umubiri unanirwa n’ubwonko buba bunaniwe.
Iyi sukari ariko igomba kuba iringaniye mu maraso kugira ngo ubwonko bubashe gukora neza.
Baza Shangazi
Urwego News
Bimwe mu biribwa bifasha ubwonko gukora neza
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment