Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Inyamaswa zo mu rugo zishobora kwifashishwa mu buvuzi

Inyamaswa ziba mu ngo cyangwa amatungo, ashobora kwifashishwa mu buvuzi butandukanye nk’uko byaragarajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’umuganga w’umufaransakazi Florence Nightingale.

Ubwo bushakashatsi Florence yabukoreye mu Bwongereza ubwo yafashe akanyamasyo, akororera ahantu hari hacumbitse abasirikare maze abona kabafasha mu kugabanya kugira ubwoba. Nyuma yaje kuvumbura ko inyamaswa zimwe na zimwe zishobora gufasha umurwayi kumuha icyizere cyo gukira.

Nyuma yo gukoresha ako kanyamasyo yatangiye gusaba abaganga bo mu bitaro bitandukanye byo mu Bufaransa kujya basohora abarwayi babishoboye bakabereka inyamaswa zitandukanye nk’imbwa cyangwa injangwe, ngo bituma bagira ubwuzu bwo kuzireba.

Ibyo bifasha nk’abarwaye ibibazo bijyanye n’umutima, kuko bahugira mu kureba uko izo nyamaswa zikina bakishima. Ikindi ngo zituma abarembye bagira ubushake wo kuba babyuka ngo bazirebe cyangwa bazikinishe. Ni muri ubwo  buryo zishobora no kwifashishwa mu gutuma abafite ikibazo cyo kudahaguruka bitewe n’ubumuga budakabije babasha guhaguruka bityo bagakora imyitozo ibamenyereza kugenda.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo