Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), imaze kubona ko abantu bafite uburwayi bwo kujojoba (Fistula), iyo bavuwe neza bakira ku gigeranyo cya 98%, yongeye imbaraga mu buvuzi bubakorerwa.
MINISANTE ikaba itumiza inzobere z’abaganga bo muri Amerika, bakaza kuvura abafite icyo kibazo mu Rwanda, bikaba bikorwa ku bufatanye n’imiryango itegamiye kuri Leta, nka Rwanda Family Health Project (RFHP) n’Umushinga Ihorere Munyarwanda (IMRO).
Ushinzwe gahunda yo kuringaniza urubyaro no kurwanya SIDA, muri MINISANTE, Dr Anicet Nzabonimpa, mu kiganiro n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, yasobanuye ko mu cyumweru gishize IMRO yahuguye abajyanama b’buzima ba tumwe mu Turere tugize Intara y’Uburasirazuba hagamijwe kubigisha uko bakangurira abarwaye fistura kugana amavuriro.
Muri aya mahugurwa abajyanama b’ubuzima basabwe gusura abaturage urugo ku rundi, bareba umuntu wese ufite icyo kibazo, uwo bagisanganye bakamushyikiriza ikigo nderabuzima kugirango abashe guhabwa ubuvuzi bwibanze, naho uwo binaniranye akoherezwa ku bitaro bya Kibagaba aho azabona abaganga b’inzobere
Abanjyanama bahuguwe, ngo ni abo mu Turere, Nyagatare, Rwamagana, Kayonza na Gatsibo kuko ngo byagaragaye ko abagore n’abakobwa baho aribo bari ku isonga mu kurwara fistula kubera ko babyara bakiri bato.
Mukakamali Claudine, wo mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo ni umwe mu bavuwe n’inzobere z’abaganga, mu bitaro bya Kibagabaga, umwaka ushize wa 2013 yagize ati "ndashima Imana yankijije ikibazo cyo kujojoba nari maranye imyaka 7, iyo ntakira umugabo wanjye yari kunta burundu, ariko ubu narakize nawe yagarutse mu rugo”
Mu rwego rwo gukomeza kwita ku barwayi ba Fistula kandi MINISANTE irategura igikorwa cyo kuvura abarwayi ba fistula bazaturuka hirya no hino mu gihugu, ubu buvuzi bukazakorerwa mu Bitaro bya Kibagabaga, ku wa 19 Gashyantare kugeza kuwa 1 Werurwe uyu mwaka.
Baza Shangazi
Urwego News
Uburyo abivuza indwara yo kujojoba bakira
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment