Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Uburyo umuntu yava ku itabi mu gihe byamunaniye

Hari abanywi b’itabi bashaka kurivaho kuko ryangiza ubuzima, ariko bikabananira bitewe n’uburyo barimenyereye. Urubuga rwa interineti rwa healthline.com rwashyize ku mugaragaro ibyo umuntu yakora kugira ngo ahagarike kurarikira itabi.
Dore uko wabigenza:

Fata iminota 20: Kureka itabi ntibyashobokera umuntu ako kanya ngo ahite arivaho burundu, iminota 20 igufasha gutekereza ku buryo wabigeraho.

Amasaha abiri: Nyuma y’amasa 2 nta tabi wafashe ikigero cy’imiterere y’umutima gisa nk’ikijya gusubira kuri gahunda. Muri icyo gihe imitwe y’intoki n’amano bitangira gushyuha. Ibyo bituma umuntu atangira kumva akeneye kurya cyane, inyota ikabije, kudatuza, kuryamira cyangwa kubura ibitotsi. Ariko kuko ari umwitozo ubikora ntagomba gucika intege.

Nyuma y’amasaha 12: Muri ayo masaha utanywa itabi, amaraso atangira kwakira umwuka mwiza "Oxygen” bitewe n’uko uwitwa "Carbon monoxide” ujyanwamo n’umwotsi w’itabi uba wagabanutse. Mu masaha 12 na 24 umuntu atanywa itabi, atangira kumva rimunukira, bityo agatandukana n’ibibazo byo gufatwa n’indwara y’umutima.

Iminsi itatu kugeza ku byumweru 3: Uburozi bwo mu itabi "Nicotine” buba bwamaze kuva mu mubiri. Ibihaha bitangira kugira isuku kuko imirayi ibijyaho iba iri kuvaho umuntu agatangira guhumeka neza. Aha umuntu atangira kumva afite iseseme no kuribwa umutwe.

Umuntu akomeza atyo, nyuma y’umwaka kugeza kuri itanu aba amaze kugera ku rwego rwo kwibagirwa kunywa itabi, ku buryo n’iyo yumvise umwuka waryo aba abangamiwe.

Kureka itabi ni intambwe nziza mu buzima kuko hari ndwara umuntu aba yirinze nk’iz’umutima, ibihaha, n’izindi zifata imyanya y’ubuhumekero.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo