Ikinyamakuru 7SUR7 gitangaza ko guseka, cyane cyane mu gitondo, bifasha umuntu kwirirwa ameze neza. Kiragira giti "guseka bituma umuntu agaragaza isura nziza, ndetse n’ibyo akora akabikorana akanyamuneza”.
Guseka kandi ngo bifasha umuntu kubana neza n’abo bakorana, yaba ari umuyobozi byo bikaba akarusho kuko buri wese yumva amwisanzuyeho bityo akarushaho gukora nk’uwikorera.
7 sur 7, ivuga ko kandi guseka bijyana no gusetsa. Gusetsa nabyo ngo ni ingenzi cyane kuko uwo usekeje ahora akwibuka kubera utwo dukuru nyine dusekeje wamubwiye.
Guseka kandi ni kimwe mu bigaragaza umuntu utanga serivisi nziza, aho yakirana abakiriya urugwiro, nabo bakarushaho kumugana. Abahanga mu by’ubuzima banavuga ko guseka bituma umuntu arusahaho kuramba.
Baza Shangazi
Urwego News
Niba ushaka kwirirwa umeze neza, dore inama
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment