Umwingo ni indwara ifata agasabo kaba mu gice cy’imbere mu ijosi, aka gasabo kakaba gakora imisemburo yitwa tirogisine (thyroxine) ituma uturemangingo nyefatizo tw’umubiri tubasha gukora.
Iyi misemburo ituma umuntu akura ikanamurinda ubukonje cyangwa ubushyuhe bukabije buturuka mu mubiri ubwawo.
Ibi ni bimwe mu bisobanuro ikinyamakuru Izuba Rirashe cyahawe n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Kinihira biherereye mu karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba n’inzobere mu kuvura umwingo.
Dr Utumatwishima Abdra asobanura ko indwara y’umwingo iterwa no kubura umunyu-ngugu wa Iode mu mubiri kandi ari wo utuma agasabo kavuzwe haruguru kabasha gukora imisemburo.
Ati "iyo umuntu adafite umunyu ngugu bituma ka gasabo katabasha gukora imisemburo ahubwo kakabyimba kagana imbere mu ijosi (interior in the neck) cyangwa kakajya ijyuma (exterior of the neck).
Dr Utumatwishima akomeza avuga ko iyo aka gasabo kamaze kwangirika binatera izindi ndwara nko gutera cyane k’umutima n’umuvuduko w’amaraso.
Avuga ko umuntu urwaye umwingo arangwa no kugira ubushyuhe bwinshi, kubira ibyuya byinshi haba mu gihe cy’ubukonje cyangwa cy’ubushyuhe.
Ubu bushyuhe bukaba buterwa n’uko ya misemburo thyroxine iba yabaye myinshi mu mubiri kuko ka gasabo kayikora kaba katagikora neza, bigatuma umubiri ukora cyane.
Ikindi kiranga abafite ubu burwayi ngo ni isesemi nyinshi.
Umuntu urwaye umwingo bigaragara ko adafite iode mu mubiri, ngo si byiza ko arya amashu, imyumbati cyangwa ibinyampeke birimo n’amasaka kuko byagaragaye ko bidakungahaye ku myunyu ngugu. Ahubwo yifashisha umunyu ngugu itangwa n’abaganga bakanamushishikariza kurya umunyu ukoreshwa ku meza(nezo).
Iyi ndwara rero ngo iyo ivuwe hakiri kare iravurwa igakira nk’uko byemezwa na Mukakibibi Frolence, wo mu Murenge wa Buyoga mu Karere ka Rulindo, wawuvuwe ugakira hakoreshejwe uburyo bwo kuwubaga kuko yari awumaranye igihe kirekire.
Baza Shangazi
Urwego News
Umwingo n’Iki?
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment