Gufata umuti uvura ububyimba nka Asipirini (Aspirin) bishobora kuvura umujinya w’umuranduranzuzi, abahanga bavumbuye ko ushobora kuba uterwa n’ububyimba mu mubiri.
Ububyimba (inflamation) iyo igisebe kibyimbye, kigahinduka umutuku kandi kikababaza, bishobora kuba bigaragaza ubumbyimba. Muri rusange n’igisubizo gitangwa n’ubudahangarwa bw’umubiri w’ikinyabuzima cyose cyangwa igice cyacyo ku kigisembuye ngo gikore.
Igisembura gishobora kuba ari udukoko (microbes) turimo kujya mu gisebe. Ububyimba bubaho iyo ubudahangarwa bw’umubiri burwanije igishobora kuba cyakwangiza ikinyabuzima.
Ikinyamakuru The daily telegraph cyo mu Bwongereza gitangaza ko,mu myaka ya nyuma y’ubugimbi ari bwo hakunze kugaragara umujinya bitewe n’umuntu kunanirwa kurwanya ibisunika umuntu ngo ahangane n’ibiri mu mubiri.
Abagira umujinya w’umuranduranzuzi sibo gusa bahura n’ikibazo mu buzima, bigira ingaruka no ku muryango, inshuti n’abo umuntu akorana nabo.
Icyiswe umujinya wo mu muhanda (road rage) ukunze kugirwa n’umushoferi ugaragaza umujinya urenze, avuga nabi, atukana, atwara nabi kandi abigambiriye.
Prof Coccaro wo muri Kaminuza ya Chicago muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, avuga ko umujinya w’umuranduranzuzi udakwiye gufatwa gusa nko kwitwara nabi kuko ari uburwayi bwo mu mutwe bukomeye bugomba kuvurwa.
Prof Coccaro yagize ati "imiti igabanya ububyimba nayo ishobora kugabanya kumerera abandi nabi”.
Inyigo yakozwe mu mwaka wa 2006 yasanze umujinya w’umuranduranzuzi ugirwa na 5% by’abantu bakuze. Ku bahungu bitangira ku myaka 13 naho abakobwa bigatangira ku myaka 19.
Iyi ndwara ishobora kuba ikira nk’izindi ndwara zo mu mutwe nko kwiheba no guhangayika no kunywa inzoga birenze cyangwa ibiyobyabwenge. Kandi ngo ababigira baba bashobora kugira ikibazio cy’umutima, umuvuduko w’amraso uri hejuru, diabete, ibisebe mu gifu no kurwara umutwe.
Baza Shangazi
Urwego News
Wari Uzi ko Asipirini ishobora kuvura umujinya
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment