Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Amadarubindi agabanya urumuri yongera ibyago byo kurwara amaso

Amadarubindi agabanya urumuri yongera ibyago byo kurwara amaso

Abambara amadarubindi agabanya ubukana bw’imirasire y’izuba baraburirwa (Ifoto/Interineti)

Dr. John Nkuriye ukuriye urugaga rw’abavuzi b’amaso mu Rwanda, araburira abambara amadarubindi agabanya urumuri rw’amaso bapfuye kugura.

Dr. Nkurikiye avuga ko kwambara amadarubindi bishobora gukenerwa gake cyane, nk’igihe umuntu yabazwe mu jisho akaba yashaka kugabanya urumuri.

Avuga ko ijisho ryifitemo ubushobozi bwo kugabanya cyangwa kongera urumuri aho kuba umuntu yakwifashisha amadarubindi agabanya urumuri. Ati: "imboni niyo igena urugero rw’urumuri.”

Ingaruka amadarubindi agabanya arumuri agira ku maso

Dr. Nkuriye asobanura ko iyo umuntu yambaye amadarubindi agabanya urumuri amaso agira ngo ni nijoro bityo bigatuma arushaho gufunguka agira ngo abashe kubona.

Ati: "Iyo wambaye amadarubindi akazana umwijima ijisho rigira ngo burije, akantu k’imboni kagafunguka cyane ya mirasire yangiza ijisho ikinjira cyane ahubwo kuruta ko utaba wambaye ayo madarubindi.”

Yongeraho ati: "amadarubindi azana umwijima atarimo ako kayunguruzo ateye inkeke cyane kuruta ko utakwirirwa uyambara.”

Uko amaso arushaho gukoresha ingufu mu gufungura ngo abone hanze ni ko aba yangirika.

Mu gihe abantu bajya kugura mu isoko cyangwa ku mihanda amadarubindi bavuga ko abarinda izuba ryinshi, Dr. Nkuriye avuga ko baba bibeshya cyane, ahubwo ko baba biyangiriza amaso yabo.

Dr. Nkuriye avuga ko abantu bambara ayo madarubindi bibeshya ko abakingira mu gihe aho kubafasha abangiza cyane.

Ati: "Umuntu wambara amadarubindi y’umwijima aba yiyongera ibyago byo kugira uburwayi bw’amaso buva ku zuba.”

Umuyobozi w’urugaga rw’abavuzi b’amaso avuga ko amadarubindi atandukanye afitemo umwijima agurishwa hirya no hino mu mujyi wa Kigali aba atujuje ubuziranenge, abantu bakaba bashukwa n’ubwoko bwayo buba bwanditsweho gusa.

Ahantu hatandukanye mu mujyi haboneka amadarubindi agura amafaranga y’u Rwanda nk’igihumbi cyangwa ibihumbi na magana atanu.

Ati: "Amadarubindi nk’ariya atari pirate, amake ashobora kugura ni amadolari ijana.”

Aburira abantu kudapfa kugura amadarubindi batazi neza ko hari icyo yabamarira. Ati: "Mbere y’uko ugura ibintu utazi ko bigufasha cyangwa bikwangiriza, ni ngomba kubipimisha.”

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo