"Diabete” cyangwa indwara y’igisukari ni imwe mu ndwara zikomeje kwiyongera ku Isi, hakaba hari uburyo butandukanye bwo kuyirinda, muri bwo harimo no gufata ibiribwa bikurikira:
Ibishyimbo
Ibishyimbo bigabanya isukari yo mu maraso, bikanarinda indwara y’umutima. Kubirya buri munsi ni ngombwa kuko birimo isukari nke cyane kandi bikabamo ibyubaka umubira (poroteine) zinanura zikagabanya umuvuduko w’isukari mu maraso.
Indimu n’amaronji
Inyigo zerekana ko abantu benshi barwaye igisukari baba bafite vitamini C nkeya mu mubiri. Indimu n’amaronji bikize muri iyo vitamini.
Imboga
Kurya imboga buri munsi bikumira kurwara "Diabete”, kuko zigira akamaro mu kugabanya ibinure n’isukari mu mubiri. Izo mboga ni nk’amashu, Pinari, Imboga rwatsi, Sereli na Shufureri.
Amagi yera
Amagi n’ ikiribwa kigira uruhare mu gukomeza inyma z’umubiri , kuko ibyubaka umubira (poroteine) . Iyo umuntu ashaka kwirinda indwara y’isukari arya amagi yera atarimo ibara ry’umuhondo imbere , kuko ariyo atarangwamo isukari na nkeya cyagwa ngo abyibushye.
Amafi
Mu mafi habamo vitamine yitwa "Omega 3”, ikaba ifasha mu kugabanya isukari yo mu mubiri igira uruhare mu kuzamuka kw’indwara ya "Diabete”.
Ibyo biribwa kugira ngo bikore akazi kabyo mu mubiri ni uko umuntu yabifata byibura rimwe cyangwa kabiri ku munsi.
Baza Shangazi
Urwego News
Dore uburyo umuntu yakwirinda indwara ya “Diabete”
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment