Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ikiganiro hagati ya Virusi ya Sida na Ebola

Sida: allo ni nde tuvugana?
Ebola: ni mushiki wawe muto Ebola.
Sida: kuki uri gukoresha numero mpuzamahanga??
Ebola: nari ndi muri Liberia ariko ubu ndi muri Nigeria.
Sida: akazi kameze gate?
Ebola: ndimo ndagakora neza ngereranyije nawe. Umaze imyaka ya za mirongo itatu ariko ntiwabashije kugera ku byo nakoze mu mezi mirongo itatu maze. Ubu nabaye icyamamare ku isi yose baranyirahira!!

!
Sida: nge nkora akazi kanjye buhoro ariko neza.
Ebola: ubu se uherereye he?
Sida: ndi mu gihigu gitangizwa na +211
Ebola: nashakaga kuza muri icyo gihugu nyuze mu bitangizwa na +254, +256 hanyuma nkaza aho ha +211 ariko nabuze uburyo bwo kuhagera.
Sida: mushiki wanjye ndakwinginze ntuzigore uza. Abantu ba hano bafite ibibazo bihagije.
Ebola: sinzaza kubera ko abantu baho ari bacye cyane.. Aho se uri kumwe na nde?
Sida: ndi kumwe n' inshuti zanjye Malariya na typhoid. Aka kanya ndi munzu zose zo gucumbikamo, mu tubyiniro no mu tubari nahahuriye abantu benshi nomubigo byamashuri aho ntegerereje abagabo bata abagore babo n'abagore baza guca inyuma yabagabo babo baza kunshaka ntegereje kandi n' urubyiruko rwananiwe kwifata rukishora mu mibonano mpuzabitsinda .

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo