Gahunda ya regime detox ni ugusukura mu mubiri no gukuramo imyanda (toxine). Imboga zishirwa cyane imbere. Mbese ni izihe ngo tuzirire ubwinshi. Ni ayahe mahame yandi ya regime detox.
Imboga za detox
Imboga ndetse n`imbuto biri muri regime detox, zikize ku ma vitamine na ku myunyu(minéraux). Zifite kandi ibyo bita anti-oxyidants bifasha umubiri kwikiza imyanda (toxines). Zimwe mu mboga zifasha mu gusohora amazi mu mubiri maze bikongera ugusohoka kw`imyanda. Iyo myanda myinshi iva mu byo turya bikize ku mavuta akomoka ku nyamanswa no ku masukari atunganyijwe (sucre raffiné).
Dore imboga :
- intoryi (aubergine)
- puwaro (poireau, leek)
- cereri (céleri, celery)
- le concombre (cucumber)
- le fenouil (fenel)
- la blette
- l`artichaut (artichoke)
- salade z`ibibabi (laitue,lettuce)
- le pissenlit (dandelion)
- ikigori (maïs, maize)
- igitunguru (oignon, onion)
- tungurusumu(ail, garlic)
- le navet (tumip)
Dore imbuto :
- inanasi (ananas,pineaple)
- la figue (fig)
- le raisin (raisin)
- les cerises (cherry)
- le melon(melon)
- la pêche(peach)
Andi mahame ya regime detox
Kunywa cyane :cyane cyane amazi, ariko n`icyayi (thé vert)
Hari n`amayawurute (yogourt, yaouts) usanga arimo utunyabuzima twa bacteria ariko ngo twiza aboneka mu ma alimentations cyane cyane ayo mu bihugu byateye imbere. Hamwe n`amata asembuye ( laits fermentés). Ibyo byombi nabyo byagaragaje ibigwi.
Gabanya amavuta akomoka ku nyamanswa kandi gabanya kurya inyama cyane cyane iz`umutuku, ingero inka, ihene, ingurube,… ahubwo ibyiza warya amafi kubera ubwoko bw`amavuta buyabamo burimo ibyitwa omega-3, ibyo kandi ngo biboneka mu mavuta ya colza no mu tubuto (noix).
Gerageza kurya ibifitiye umubiri wawe akamaro cyane, birimo imbuto (indium,amacunga, mandarine), imboga z`icyatsi (legumes verts), ndetse n`ibinyampeke byuzuye(cereals complets).
Muri rusange gabanya ingufu zinjizwa mu mubiri wawe n`ibiribwa (apports caloriques). Ibyo ubikora urya bike ariko neza.
IRINDE : inzoga n`itabi. Gabanya ikawa. Kandi ryama bihagije.
inkuru dukesha:igihe.com
Baza Shangazi
Urwego News
Ibyo warya bikagusukura mu mubiri (regime detox)
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment