Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Umuzabibu : Intungamubiri ziganje mu gishishwa


Umuzabibu ni igiti kizwiho gutanga imbuto zibyazwamo divayi. Ugira amoko menshi kandi aryoha. Hari igira ubwoko bw’umweru, icyatsi kibisi cyangwa se umutuku wijimye. Bitewe n’imiterere yawo, umuzabibu ushobora kubikwa ari urubuto nyirizina cyangwa se ukabikwa wakozwemo umutobe cyangwa umuvinyo. Ni urubuto rukungahaye ku ntungamubiri ariko izo ntungamubiri zibera mu gice cy’igishishwa.

 Umuzabibu : Intungamubiri ziganje mu gishishwa
Imizabibu
Umuzabibu ukungahaye kuri vitamine, umunyungugu wa Kalisiyumu, Potasiyumu, Feri na Manyeziyumu. Kubera ko umuzabibu ukize kuri Polyphénol ufasha umubiri kurwanya indwara zifata imitsi y’umutima. Umuzabibu utukura ukubye kabiri intungamubiri uwayandi mabara. Niyo mpamvu abahanga mu mirire bagira abantu inama yo gufata ikirahuri nibura kimwe cy’umuvinyo utukura mu rwego rwo kwirinda indwara.
Abakurikiranira hafi iby’icyo gihingwa, bagikundira ko ngo kifitemo Karoli nkeya ariko bagahitamo gukoresha umuzabibu ugifite ububisi kubera ko ufasha cyane kugira ubushake bwo kurya (appetit) ndetse ugafasha urwungano ngogozi gukora neza. Ku rundi ruhande abahugukiwe ibijyanye n’imirire, bemeza ko isukari iba mu mizabibu ishobora guteza gucibwamo ku bantu bamwe na bamwe.
Umuzabibu kandi ushobora kuvamo amavuta adasanzwe yo kwisiga, ahumura neza kandi afasha uruhu cyane kunoga no kudasaza imburagihe. Ibyiza by’umuzabibu nk’uko bikomeza bitangazwa n’inzobere mu by’imirire ku rubuga rwa interinete Doctissimo.fr harimo kuba umutobe w’icyo kiribwa ufasha kwirinda indwara zifata imyakura ijya mu mutima. Ubushakashatsi bwakomeje bugaragaza ko uwo mutobe urinda indwara ya kanseri ifata udusabo tw’abagabo.
Ubushakashatsi bwakorewe ku nyamaswa bwerekanye ko kwifashisha urwo rubuto byongera ubwenge bitewe n’uko ubwonko buba bwatijwe intungamubiri zidasanzwe . Gusa, ibyo byavuzwe ku nyamaswa naho ku bantu ubushakashatsi buracyari ku ntangiro. Ikizwi ni uko urwo rubuto rufasha cyane abantu bafite indwara zahindutse karande.

Imiterere y’umuzabibu

Ku ikubitiro umuzabibu ukungahaye ku munyu wa Manganeze, uboneka inyuma mu gice k’igishishwa. Mu muzabibu kandi habonekamo umunyungugu wa Feri nawo uba mu gishishwa. Habonekamo vitamine B1 bakunze kwita mu rurimi rw’amahanga Thiamine. Mu muzabibu mubisi habamo B2, vitamine B6, vitamine C, umunyu wa Potasiyumu uboneka mu muzabibu wumye ndetse n’ umunyu wa Fosifore.
Kunywa umutobe w’umuzabibu utukura cyangwa umuvinyo bituma umuntu yirinda indwara zifata imitsi ijya ku mutima ariko kandi abahanga bemeza ko kunywa umutobe bihabanye cyane no gukoresha umuvinyo kuko umutobe wo ugira uruhare rukomeye rwo kurinda umubiri gufatwa niyo ndwara. Abashakashatsi bongeyeho ko gufata kuri ibyo binyobwa byombi aribyo bigirira umumaro ukomeye umubiri kuruta kimwe. Ibyo bigomba kuzuzwa n’ifunguro rinoze.
Ubu icyo gihingwa cyatangiye kuboneka mu duce tumwe na tumwe tw’u Rwanda. Ni igihingwa gikunda uduce dushyuha bihagije kandi cyerera imyaka 2. Umuzabibu urarandaranda, ugakenera guhingwa ahantu hari ubutumburuke buto, kuko uzirana n’imbeho. Icyakora usanga buri gace kagira ubwoko bw’umuzabibu ushobora kukihanganira, bityo imwe ikaba ishobora kwihanganira ubukonje ariko budakabije.

Imvaho Nshya

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo