by http://www.ubuzima.info
Umurama w’imboga zo mu bwoko
bwa Dodo (Amaranth) zeze neza, uvamo ibiribwa biba byiganjemo
intungamubiri zitandukanye, bityo abazirya barasabwa kutawupfusha ubusa,
ahubwo na wo bakawurya.
Imboga za kijyambere zo mu bwoko bwa “Dodo” abantu batandukanye
bamenyereye ko haribwa ibibabi byazo gusa, ariko uko iterambere
n’ikoranabuhanga bigenda byiyongera, bimaze kugaragara ko umurama w’izo
mboga utunganyijwe neza, uvamo ibiribwa bitandukanye birimo ifu
ikorwamo, umutsima, amandazi, n’igikoma.
Uyu murama kandi ukorwamo injugu abantu bamenyerewe ko ziva mu bigori gusa.
Yagize ati “Dodo za kijyambere, ntiziribwa amababi gusa, kuko mu
murama wazo harimo intungamubiri nyinshi ziruta iziba mu bindi
binyampeke byose.”
Yakomeje avuga ko abarya izi mboga bakwiriye kujya barya n’umurama
wazo, ariko babanje kuwutunganya ku buryo bwabugenewe, ati “habamo
ibituma abana bagira ubwenge cyane, hakabamo n’ibituma abantu bakuru
badasaza imburagihe, ikindi kandi hakabamo ibirinda virusi
zitandukanye.”
Baza Shangazi
Urwego News
Imirire:Akunda Dodo bakwiriye kurya n’umurama wazo
Umurama w'imboga z'ibyatsi ushobora kubyazwa ibindi biribwa nk'ibindi binyampeke
Rutunda Bibiche asobanura neza ko ifu y'imbuto za dodo ivamo ubugali bwiza
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment