Sumbirigi ishobora kuribwa iba ipima hafi ikiro kimwe (Ifoto/Mpirwa E)
Mu Mujyi wa Kigali hari ishyirahamwe ry’aborozi b’imbeba za kizungu zizwi nka Sumbirigi.
Ishyirahamwe Abanyamurava rigizwe n’abanyamuryango 802 rikorera mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.
Abanyamuryango 802 b’iri shyirahamwe bahisemo korora Sumbirigi, bakazirya ngo barwanye indwara z’imirire mibi.
Nubwo Abanyarwanda batazwiho kurya
imbeba, izi za kizungu zizwi mu gifaransa nka ‘cobailles’ zizwiho kuba
zifite umwihariko mu kugira intungamubiri nk’uko abaganga batandukanye
babitangaza.
Muhinyuza Emmanuel ukuriye
ishyirahamwe Abanyamurava avuga ko boroye sumbirigi 120 hatabazwemo
izavutse n’izagiye zihabwa abanyamuryango.
Muhinyuza yabwiye ikinyamakuru Izuba
Rirashe ko bategereje izindi mbeba kuko batumyeho 690; aho imwe bayigura
amafaranga y’u Rwanda 1000 gusa.
Uyu mugabo usanzwe ukora akazi ko
kunganira abaganga ku Kigo nderabuzima cya Rugaramara mu Murenge wa
Nyamirambo, avuga ko we ku giti cye n’umuryango we bitabira kurya inyama
za sumbirigi kubera inama yagiriwe n’abaganga.
Muhinyuza yagize ati "Ubwanjye natanga
ubuhamya kuko nararwaye mererwa nabi ariko nyuma yo kumenya akamaro
k’inyama ya sumbirigi ku mubiri w’umuntu urabona ko ntacyo mbaye. Inyama
y’aka gasimba yifashishwa mu kurwanya bwaki, yongera abasirikare
b’umubiri ku babana n’ubwandu bwa SIDA, ariko akenshi yifashishwa mu
kurwanya indwara z’imirire mibi.”
Igitekerezo cyo korora sumbirigi kuri
iri shyirahamwe cyaje nyuma y’aho imwe mu mishinga bagiye bakora yagiye
ipfa imburagihe, ariko ngo uyu umaze umwaka umwe nturabatera igihombo na
busa kuko izi mbeba za kizungu zororoka cyane.
Sumbirigi zegeka (gutwita) amezi atatu
gusa kandi nyuma y’amasaha make ibyaye ishobora guhita yongera ikegeka
dore ko n’ivutse ihita igenda ikamenya kwishakishiriza.
Iri tungo riri kororwa na benshi
nk’uko uyu mugabo abivuga, ntirigoye korora kuko ritungwa ahanini no
kurisha ibyatsi n’ubwo n’ibindi birimo ibiryo bitetse ribirya, ariko ngo
biba byiza iyo sumbirigi zirishije ibyatsi kuko ari byo bituma
zitarwara cyangwa dore ko zitajya zipfa ubusa.
Iri shyirahamwe ritangaza ko hari
abanyamahoteli barigana bakagura sumbirigi ngo bazitegurire ababagana
dore ko ngo hari abanurirwa n’isosi yazo, usibye ko ubuyobozi bwaryo
bwanze kubwira iki kinyamakuru amahoteli ya hano muri Kigali agabura izi
sumbirigi.
Hifashishijwe imbuga za interineti
zitandukanye, twasanze izi mbeba zaravumbuwe bwa mbere ku mugabane wa
Amerika y’Epfo mu mwaka wa 1530 na ba mukerarugendo bo muri Espagne.
Sumbirigi zigira amoko atandukanye hagendewe ku bwoya bwazo bunyerera, burebure cyangwa bukomeye.
Ubuzima bwa Sumbirigi buroroshye ku
buryo zifashwe zipfa dore ko zitazi kwirwanaho mu gihe zisagariwe nk’uko
andi matungo yororerwa mu ngo ateye. Bisaba cyane kuzirinda injangwe
n’andi matungo asanzwe.
Biragoye kumenya sumbirigi y’ingabo
cyangwa y’ingore kuko zigira imyitware ijya gusa, zitandukanywa n’uko
ingore idakura mu gihe ingabo ikura cyane. Sumbirigi ikunda kugenda mu
itsinda hamwe na ngenzi zayo.
Mu bintu izirana na byo harimo urusaku
no kuyikanga. Ishobora kubyara inshuro ebyiri kugera kuri enye mu mwaka
ikaba yabyara abana batandatu inshuro imwe.
Muhinyuza Emmanuel yereka umunyamakuru sumbirigi imaze iminsi itatu ivutse. (Ifoto/Mpirwa E)
Sumbirigi zitungwa n'ibyatsi ari byo bituma zirinda umubiri w'umuntu (Ifoto/Mpirwa E)
Izuba Rirashe
0 comments:
Post a Comment