Burya ibifitiye umubiri wacu akamaro ntabwo ariko tubyitabira ku buryo bworoshye. Indimu itobeye mu mazi y’akazuyazi ukabinywa buri gitondo uko ubyutse, mbere yo kugira ikindi kintu ukora. Igufasha kugira uruhu runoze kandi ruzira ibizinga, kwirinda umubyibuho urengeje ukenewe, n’ibindi.
Gusa kubera ko indimu isanzwe isharira no kunywa amazi y’akazuyazi bikaba ari ibintu biteye ubute, usanga abantu bake cyane ari bo bihanganira kunywa ayo mazi y’akazuyazi atobeyemo indimu, ahubwo akenshi ubona abantu bitegeza icyayi gishyushye, igikoma, kawa n’ibindi mu mafunguro yabo ya mu gitondo.
Nk’uko burya ibintu byose kugira ngo bigire akamaro cyangwa umusaruro bisaba kwigomwa, kwirushya, kwitsinda no kwibabaza, birakwiye ko abantu bakwemera bagashinyiriza bakihata indimu itobeye mu mazi y’akazuyazi buri gitondo, hanyuma bikabaviramo kugira ubuzima buzira umuze.
Ikinyamakuru Umwezi
Baza Shangazi
Urwego News
Indimu uyinyoye buri gitondo yatuma ugira ubuzima bwiza
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment