Ibinure bibi bitera indwara (cholestérol) bishobora kwirindwa hakoreshejwe ibiribwa bimwe na bimwe bigira uruhare mu kubigabanya ku babigize no kubikumira ku batarabigira.
Nk’uko bitangazwa n’impuguke mu by’imirire, Susan Bruke ngo ni byiza kugabanya ingano y’ibiryo bikungahaye ku gutanga ingufu, hakibandwa kuri bimwe mu bikurikira. Amakuru dukesha urubuga rwa internet rwa www.masantenaturelle.com, atanga urutonde rwakifashishwa mu kugabanya ibinure bibi mu mubiri.
Amazi ari mu bifasha kugabanya ibinue, kuko kunywa amazi bigabanya kumva umuntu ashonje, bityo kuba umubiri ufite amazi ahagije bituma umuntu arya ibiryo bidakabije nk’uko byatangajwe n’abashakashatsi b’Abadage babonye ko 30% by’abantu bamweye amazi nibura litiro 2 ku munsi byatumye ibinure bibi bigabanyuka. Icyayi cy’icyatsi, inyigo zigaragaza ko cyongera imikorere y’umubiri kandi kikagira uruhare mu kugabanya ibiro. Icyayi cy’icyatsi ngo cyaba kirwanya indwara ya kanseri kikanafasha kwirinda indwara z’umutima.
Icyayi cy’icyatsi kibisi (green tea) kinyobwa nta sukari kugira ngo kigirire akamaro umubiri. Abakinywa rero ngo bigabanya ibitera ingufu ku gipimo cya 78 ku munsi (calories 78/ jour), bityo kikanagabanya ibinure mu mubiri. iIkindi kandi nk’uko abaganga bo muri Canada babivuga ngo kiri muri bimwe birinda indwara za kanseri.
Salade ziriwe mbere yo gufungura nazo zigira umumaro wo gukumira ibinure bibi bitera uburwayi, kuko zisa n’aho zigabanyije ubushake bwo kurya hakaribwa bike. Amata yagabanyijwemo cyangwa yakuwemo amavuta, ubushakashatsi bwagaragaje kokubera kuba amata akungahaye kuri kalisiyumu bituma ibilo bigabanyuka nk’uko bitangazwa na ya mpuguke mu by’imirire, Burke
Imbuto n’imboga bitoshye, kuba imbuto n’imboga bikize ku mazi bibiha ububasha bwo kugabanya ibinure bibi mu mubiri. Kurya imboga zitandukanye akaba ari ingenzi nk’uko bitangazwa n’impuguke mu by’imirire, Burke. Yagize ati " ari imikaya ishonga mu mazi cyangwa mu mavuta kimwe n’amzi aboneka mu mbuto n’imboga bifasha mu gutwika ibinure bibi".
source:imvaho nshya
Baza Shangazi
Urwego News
Bimwe mu biribwa bigabanya ibinure bibi
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment