Amakuru dukesha abantu bitwa abagorozi bazwiho gukoresha ibimera cyanecyane mubijyanye n’imirire ndetse n’ubuvuzi aho batanga imiti ishobora gufasha abarwayi b’inkorora .
Iyi ndwara ishobora kuba ikimenyetso simusiga cy’uburwayi bwo mu myanya y’ubuhumekero. Ituma igikororwa cyangwa umwuka uri mu myanya y’ubuhumekero bisohoka.
Ishobora guterwa n’impamvu zitandukanye :
Uburwayi bwo mu myanya y’ubuhumekero : twavugamo nk’inkorora y’abanywi b’itabi (pharyngite), boronshite (bronchite), umusonga (pneumonie), igituntu, kanseri y’ibihaha, ikintu kidasanzwe cyinjiye mu myanya y’ubuhumekero. Iyo hafashwe imvubura z’amarira biherekezwa n’agakorora kadacika (toux sèche).
Imbaraga nke mu mikorere y’umutima : ni byo bikunze gutera cyane inkorora. Akenshi ni yo iba intandaro y’uburwayi bita « embolie » cyangwa « infarctus pulmonaires ». Iya mbere ni ukwifunga k’umutsi w’amaraso bitewe n’ikintu cyinjiyemo cyangwa umwuka wagiyemo cyane cyane iyo ari uwa azote, wakwinjirira mu myanya y’ubuhumekero cyangwa mu gikomere.
Inkorora ikomotse mu mikorere mibi y’ubwonko : ni inkorora idacika (véritable tic nerveux).
Gusa iyo inkorora irengeje icyumweru, ni ngombwa gusanga umuganga ubihugukiwemo.
Uburyo wakoresha mu kuvura inkorora :
1. Mbere na mbere ni ngombwa gushakisha impamvu y’ibanze yayiteye ikarwanywa.
2. Niba inkorora ari iyo mu muhogo gusa, wapfukira ibitambaro mu muhogo, wabitumbitse mu mazi ashyushye inshuro 2 ku munsi, n’ibindi byo gushyushya mu ijosi mu gihe cya nijoro
3. Niba ari inkorora yo mu gituza, ni ukubipfukira mu gituza no mu muhogo, kabiri ku munsi, no gushyira mu gituza ibitambaro byo buhashyushya mu gihe cy’ijoro
4. Hari umutobe w’umushongi woroheje gukorwa kandi udateza akaga na gake ku wawunyoye, ni uwo gushyira mu mazi ashyushye indimu (inshuro 1 y’umutobe wayo) n’ubuki (inshuro 3 zabwo)
5. Imiti ituma igikororwa gicika : les expectorants (ikoreshwa mu gihe inkorora idacika cyangwa igihe udukororwa ari duke, nk’iyo urwaye asima).
6. Imiti yo gucubya inkorora : les calmants (ikoreshwa nko mu gihe cy’uburwayi bwa kokolishe, ibicurane cyangwa bronchite).
Imiti itera igikororwa gucika :
Basilic : amazi y’amababi bayashyizemo ashyushye bagatereka akanya gato (infusion), kuyanywa
Igihwarara (chardon bénit) : amazi y’imizi yacyo (infusion) na yo bateguye bakoresheje amazi ashyushye, cyangwa amakakama y’uruti rwacyo, kubinywa.
Hysope : amazi yayo babonye babivanze mu mazi ashyuhsye bagatereka umwanya hanyuma bakayungurura (infusion), kuyanywa
Sanguinaire : amazi bacaniranye na cyo bakaza kuyungurura (décoction), kuyanywa
Umucyayicyayi (Citronnelle) : amazi yayo babonye babivanze mu mazi ashyushye bagatereka umwanya hanyuma bakayungurura (infusion) hakoreshejwe amababi, uruti n’inguri yayo, kuyanywa.
Imiti yo gucubya inkorora :
Igitunguru cya onyo : umutobe wacyo, akayiko gato wafunguje amazi, kuyanywa
Igishayote (chayote, chouchoute, christophine) : kunywa amazi y’amababi yacyo (infusion).
Timu : amazi (infusion) y’ikimera cyose, kuyanywa.
Sipure : gukoresha umutobe wayo wakoreshejwe amababi n’imbuto zikiri ntoto.
Intusi : amazi yayo. Ushobora no kuyacanirana n’igikukuri gikeya, hanyuma ugashyiramo ubuki buringaniye.
Mbere yo gukoresha imiti, ni byiza gusanga muganga akabanza kugaragaza icyateye inkorora, kugira ngo hamenyekane n’imiti yo gukoreshwa mu buryo bwiza.
Baza Shangazi
Urwego News
INKORORA N’IMITI YAYO
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment