Umuceri ni ikiribwa cya cyera cyane aho ukunze kuribwa nk’ikiribwa cy’ibanze. Ubushakashatsi butandukanye buvuga ko atari byiza kuwuronga inshuro nyinshi mbere yo kuwuteka kuko ari intandaro yo kuwugabanyamo intungamubiri. Si na byiza kuwuteka wabanje gutumbikwa.
Umuceri n’ingano usanga aribyo binyampeke bikoreshwa cyane na muntu mu ndyo ye y’iminsi yose. Umuceri ukaba ukungahaye ku munyungugu wa Manyeziyumu, Vitamine B6, Fosifore, Zinc na Kuwivure ariko ukaba ukennye ibyubakumubiri. Nk’uko tubisanga ku rubuga rwa interineti Doctissimo.fr ngo umuceri ni kimwe mu biribwa bifasha kugera ku buhehere bw’uruhu bitewe na vitamine E iwubonekamo.
Igihingwa cy’Umuceri gihingwa cyane cyane ahantu haba imiterere y’ibihe irangwa kenshi no kugusha imvura. Ikunze guhingwa mu bishanga ni ukuvuga ahantu haretse amazi. Ni igihingwa gishobora gusarurwa kabiri mu mwaka. Ni ikiribwa gikunze gukoreshwa mu kwizihiza ibirori byinshi bitandukanye haba mu birori by’ibyishimo cyangwa iby’umubabaro. Umuceri n’ingano bijya guhuza umumaro cyane cyane kuri vitamine B aho ishobora gutakara igihe ibyo biribwa bironzwe mu mazi cyangwa igihe utegurwa unyuzwa mu mashini. Ibyo nabyo bituma utakaza igice kinini cya vitamine. Cyo kimwe n’igihe ukoreshejwe ubanje gutumbikwa nabwo ngo utakaza igice kinini cya vitamine ndetse n’ Amido iboneka mu binyampeke byose aho biva bikagera.
Umuceri ufite ibyubakumubiri bikeya ariko iziwubonekamo nizo nyinshi ugereranije n’ibindi binyampeke. Umuceri ni kimwe mu biribwa bituma umuntu atabura amazi mu mubiri. Amazi yatetswemo umuceri Abanyaziya bayifashisha mu kongera amazi mu mubiri. Naho kubadafite ibibazo by’ubura, umuceri kuri bo nta kibazo kuko uri mu biribwa bidasigaza imyanda myinshi mu gihe k’igogora. Gusa ngo imiceri yose si kimwe mu bwoko kuko ngo hari ubwoko bwiza ugereranije n’ubundi. Byagaragaye ko kurya ibinyampeke bituma umuntu agabanya “cholesterol”, gutera nabi k’umutima cyangwa kugira umuvuduko udasanzwe w’amaraso bityo kubifataho bituma isukari iri mu maraso igira igipimo gisanzwe. Ibyo bikaba ari ingenzi cyane mu kurinda indwara ya Diyabeti ndetse n’indwara z’umutima. Ibyo kandi bifasha umuntu gukomeza kugira ibiro bisanzwe kandi munda ye hakaguma kumererwa neza.
Abahanga mu mirire batandukanye bemeza ko umuceli ari ikiribwa cyiza kibonekamo ibinyasukali ndetse n’ibyubakumubiri bike ariko ko ari ngombwa kuwongerera ibindi biribwa mu rwego rwo kuwukuramo indyo yuzuye. Bakomeza bavuga ko ibice byawo bijugunywa igihe urimo gutunganywa ngo biba bikize cyane kuri vitamine vitamine B1, imyunyu hamwe na “Enzymes”. Umuceri iyo uteguye neza uba ukwiye guherekezwa n’ibindi biribwa kugira ngo ugire intungamubiri . Muri ibyo biribwa twavuga inyama, ibitunguru, puwavuro zitukura cyangwa iz’umuhondo. Ibyo bikaba byategurwa gute? Icyo gihe umuceri ubanza gutekwa mu mazi, nyuma ukongerwamo ibindi biribwa uretse ko umuceri utekwa mu buryo bunyuranye. Ni byiza ko wafungurwa ugishyushye.
Umuceri si ikiribwa gikungahaye kuri amido gusa ahubwo gikungahaye no kuzindi ntungamubiri. Niyo mpamvu ari byiza kwirinda kuronga umuceri inshuro nyinshi kubera amazi amenwa umaze kurongwa awukenesha ibiwugize ku buryo bukabije. Iyo ibyo byubahirijwe, nibwo umuntu arushaho kugira uruhu rwiza. Byongeye kandi, amavuta akomoka ku muceri, nayo ari mu bifasha kugira uruhu rwiza no kudakanyarara kwarwo. Umushongi ukomoka ku muceri utuma ingirangingo z’uruhu zisubirana itoto ndetse ugafasha gutuma indwara zitibasira uruhu. N’ubwo ufasha cyane mu rwego rwo guhembura igifu, ngo si byiza kuwurya buri munsi kuko ushobora kuba nyirabayaza w’indwara ya Beriberi.
Orinfor
Baza Shangazi
Urwego News
Si byiza kuronga umuceri inshuro nyinshi mbere yo kuwuteka
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment