Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kunywa ikirahuri cy’amata ku munsi ngo ni byiza ku bwonko


Kunywa buri munsi ikirahuri cy’amata ngo ntago biha amagufa Calcium gusa ahubwo ngo binafatiye runini ubwonko cyane mu mitekerereze yabwo. Ibi rero ngo binatuma ubwonko bukora neza ndetse umuntu akumva amerewe neza.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na International Daily Journal, bwagaragaje ko ngo abantu bakuru bafata amata buri munsi batagira ikibazo cyo kwibagirwa.
Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Maine na bo ngo basanze abanywi b’amata utitaye ku myaka bafite, bagira ubuzima bwiza kurusha abo ari bo bose batajya banywa amata mu buzima bwabo.
Ikindi kandi amata akora ku buzima ukuyeho akamaro kayo dusanzwe tuzi, ngo abantu bayanywa bagira ubushake bwo gufungura. Gusa ngo icyo aba bashakashatsi batsindagiye ni uko amata agira akamaro kanini ku bwonko n’imikorere yabwo.

UMUGANGA.com

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo