Ijambo “Betterave” ngo ryaba rikomoka ku buryo ibibabi byayo biteye. Ibyo bikaba bifite inkomoko ku rurimi rw’abantu batuye ibice by’inyanja ya Mediterane aho icyo kimera gikunda kuba cyane. Iryo zina ririmo ibice bibiri. Hari “bette” na “rave”. Igice cya kabiri cya “rave” cyo gisobanura ko ari igihingwa giterwa ariko hagakoreshwa imizi yacyo. Iki gihingwa uhereye mu kinyejana cya kabiri ngo cyaba cyarifashishwaga nk’umuti ndetse mu kinyejana cya 14 ho ngo cyabaye agahebuzo aho Abongereza bakifashishaga mu kuvura indwara z’igifu.
Amateka y’iki gihingwa ni maremare cyane, uwayavuga ntiyayava imuzi yose, gusa icyo kiribwa cyasesekaye mu masoko yose aho kifashishwa mu buryo butandukanye. Beterave zitukura zikungahaye cyane ku binyasukari, kuri Karoli. Ibyo byose bikaba ari nkenerwa cyane ku mubiri w’umuntu aho igira uruhare mu gufasha umubiri kurwanya indwara zimwe na zimwe zishobora gufata urwungano ngogozi. Ikindi zifasha umubiri kubona imbaraga z’igihe kinini. Ikindi Beterave ifasha umubiri w’umuntu kubona umunyu wa Potasiyumu bityo bigafasha mu kurinda indwara zifata imitsi. Zibonekamo kandi umunyungugu wa Kalisiyumu, manyeziyumu ndetse n’izindi ntungamubiri zituma utugirangingo duto tugize umubiri tubasha kubaho neza.
Mu bindi, ngo beterave zitukura zongerera umubiri imbaraga ndetse ngo zikarwanya umunaniro. Zituma kandi ngo umuntu agira ubushake bwo kugira icyo afata ku buryo budasanzwe, zongerera amaraso abayabuze bitewe n’uko zikungahaye kuri vitamine “B” ndetse no kuri aside folique B9 idakunze kuboneka mu biribwa ibyo ari byo byose. Ibyo bikaba bikenewe cyane ku mugore utwite. Ibindi bifitiye umubiri akamaro cyane biboneka muri beterave ngo ni porotide, ibinyasukari, lipide na caroli.
Uko bategura Beterave
Uwo ari we wese yakwibaza uburyo iki kiribwa gikoreshwa, kiribwa cyangwa se uko gitegurwa ku buryo kinogera abagifataho. Aha, Beterave ngo iba igomba kuba idafite igihu cy’inyuma gifite utubara tw’umukara. Icyiza kurutaho, ni ukuyihata agahu k’inyuma cyane kuko ngo izimeze gutyo ari zo zidashobora guhura n’ubusembwa. Ku birebana no kuyibika, ngo ni byiza kuyishyira muri filigo hejuru hakonjesha cyane kuko ngo ishobora kumara iminsi 3 cyangwa 4 nta kibazo igize. Iyo ihashyizwe yabanje gucibwamo ibice, ngo icyo gihe ishobora kumara amezi n’amezi.
Guteka Beterave mu buryo bunoze, ni ngombwa kuyishyira mu mazi ashyushye avanzemo umunyu na vinegere, nyuma ngo hashira igihe kingana n’isaha, umuntu akabona kuyikuraho igishishwa cyayo. Ibyo ngo ni ibintu byoroshye cyane. Uburyo bwiza cyane ku bantu bashobora kugira amahirwe yo kuyibona igikurwa mu butaka, ni byiza kuyikoresha itabanje guhura n’umuriro bityo ikifashishwa gutegura salade inoze. Beterave kandi ishobora guteguranwa n’ibindi biribwa nk’inyama aho ndetse ishobora gushyirwa mu mavuta ahantu hari umuriro uhagije nko mu ifuru. Icyo gihe, ngo isohokamo ari ikiribwa nta makemwa. Ku rundi ruhande, ibirungo bitandukanye byo kongera muri Beterave, ngo bituma iba akarusho.
Kubijyanye n’ukuntu Abanyaburayi bayitegura, ngo ntibirengagiza na rimwe ibibabi byayo kuko ngo basanze ari ntako bisa igihe bikoreshejwe bitaranamba, na none kandi ngo bigakoreshwa nk’uko bakoresha imboga za Epinari. Akandi gashya kagarutsweho abantu badakunze kumenya, ngo ni uko Beterave ziryohera zishobora kwifashishwa mu gutanga isukari cyangwa se uruvange rw’ibindi bintu byakwifashishwa mu gukora imisemburo yifashishwa mu gukora imigati cyangwa ngo hakaba havamo “Alcool” ndetse n’ amavuta y’imashini zitandukanye atuma moteri zikora neza.
Inshamake y’ibyiza bya Beterave zitukura
Beterave zitukura ntizituma gusa umubiri w’umuntu utagira umunaniro wa hato na hato, ahubwo zinatuma imitsi idapfa gufatwa n’indwara iyo ari yo yose ndetse igakora neza. Zinafasha ababyeyi batwite ndetse n’uwo bafite mu nda kugira ubuzima bwiza, aho zibarinda indwara zishobora gufata imyanya y’ubuhumekero ndetse n’imyanya myibarukiro. Umutobe wazo utuma habaho kwirinda indwara zifata umwijima. Zituma kandi umuntu atagugarirwa mu gihe yanyoye umutobe wayo uko bigomba. Umutobe wa Beterave zivanze na Karoti, ufasha mu koroshya zimwe mu ndwara zabaye karande kuri bamwe na bamwe nk’izo bakunze kwita “Goutte”, imyakura n’izindi. Ku bantu bakunze gutaka umutwe, ngo zibarinda hato na hato gukomeza kubabara umutwe, amenyo, indwara z’uruhu, kubabara kuri bamwe na bamwe baribwa igihe bari mu mihango y’abagore.
Mu bindi, ku bakunzi b’icyo kiribwa, ngo hari ibintu bimwe na bimwe bidakanganye bagenda bibonaho bidasanzwe ariko ngo ntibikwiye kubatera impungenge. Ibyo ngo ni igihe bagiye kwihagarika bakabona inkari zifite ibara ry’umutuku. Ibyo biterwa n’uko ubusanzwe ibara rya Beterave ritukura. Kwimenyereza kunywa amazi cyane, kugira ngo bifashe umubiri kwakira icyo kiribwa neza ni ikintu cy’ingenzi. Na none kandi, abantu ntibakwiye kwibagirwa ko iyo Beterave zikoreshejwe bubisi ariho ibyiza byazo bishobora kugera ku mubiri neza.
orinfor
Baza Shangazi
Urwego News
Akamaro ka Beterave zitukura
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment