Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS) cyasabye Abanyarwanda kwirinda kunywa ibinyobwa bya Kombucha na Kargazok kuko birimo uburozi bugira ingaruka ku buzima bwa muntu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2014, Mukunzi Antoine ushinzwe serivisi z’isuzuma muri Laboratwari ya RBS yavuze ko ibi binyobwa bitemewe kuko byasanzwemo umwanda.
Nyuma y’uko Polisi ifatiye litiro nyinshi za Kargazok mu karere ka Kicukiro, RBS yahise ipima ngo irebe ibikubiyemo, itangaza ko harimo umwanda mwinshi.
Mukunzi yakomeje avuga ko hasanzwemo umwanda binyuranyije n’amabwiriza agenga ibiribwa.
Yagize ati “Ku isuku y’ibyo kurya ntawemerewe gucuruza ikirimo umwanda… avuga ko nta alukoro irimo kandi irimo, nta n’umwe ufite icyangombwa cyo kubicuruza…hakenewe ubushakashatsi, ntabwo twabiceceka kandi hagaragaramo ibibazo by’umwanda.”
Yavuze ko ku kinyabuzima bakoresha muri iki kinyobwa (Champignon) bamenya inkomoko yacyo bakayigeza kuri iki kigo kigakora ubushakashatsi, bakirinda kugihererekanya kandi ari umwanda.
Yagize ati “Nibishyire hamwe bashake impapuro z’aho babikuye ; ubushakashatsi bwakozwe, baganire n’inzego tubyemeze bijye ku isoko, nabo ntibazi aho byavuye umwe aha undi ntawe uzi aho cyavuye ni uguhana bazi ko ari cya gihumyo kandi ni mikorobe, barahana wa mwanda ku buryo wazasanga mu gihugu hose izi mikolobe zabateye ikibazo.”
Mu ibaruwa yashyizwe ahagaragara n’iki kigo harimo ko muri Kambuca harimo udusimba duto tutagaragarira amaso (pathogenic microbes) two mu bwoko bwa mikorobe twitwa “Total Coliforms” na “E.Coli” tugaragaza umwanda, harimo kandi na alukolo.
Bamwe bavuga ko Kargazok na Kombucha bivura indwara zitandukanye, ariko RBS ivuga ko bisaba ubushakashatsi mbere yo kwemezwa.
Mu mwaka ushize ibi binyobwa byari byahagaritswe na Minisiteri y’ubuzima, ariko ugasanga hari aho bagitinyuka kubikora no kubiha abantu.
igihe.com
Baza Shangazi
Urwego News
RBS yemeje ko Kargazok na Kombucha birimo uburozi
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment