Inkuru dukesha Ikinyamakuru Izuba Rirashe iboneka no k’urubuga rwa interinete rwa www.e-sante.fr, avuga ko igisura ari imboga zuzuyemo intungamubiri, n’ubwo bamwe batazi ko ziribwa.
Aya makuru avuga ko ku bagabo bagira ikibazo cyo gucika intege kare mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, igisura ari umuti mwiza wo kwiyongeramo akabaraga, uretse n’ibyo kandi kikaba kigabanya rubagimpande ku bayirwara.
Ubushakashatsi bwakozwe ku gisura bwagaragaje ko gikize mu butare bwa feri, butuma amaraso agira ibara ry’umutuku, bityo kikarinda kubura amaraso mu mubiri.
Igisura gikungahaye kuri Phosphore isohora imyanda mu mubiri, ikagaburira ingingo n’ubwonko, gikungahaye kandi kuri Magnesium igira akamaro mu maraso no mu magufa, ndetse gikize kuri Calcium na Silisiumu bitera amagufa gukomera, umutima ugatera neza n’ubwonko bugatera neza.
Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko igisura gituma umuntu abasha kwihagarika neza kigatuma n’imyanda isohoka neza mu ngingo, ibyo akaba ari byo bituma gikiza rubagimpande, impyiko no kuribwa mu ngingo.
Igisura gitera amaraso kwiyongera kuko cyongera fer mu maraso, kikagira na chlorophyle nyinshi, kandi kikongera imbaraga z’abarinzi b’umubiri.
Ubushakashatsi bwerekana ko igisura cyubaka kandi kigashyushya udutsi duto, kigahagarika imyuna, aho ukoresha agatambaro gafite isuku, maze ukagashyira mu mazi y’igisura, warangiza ukagashyira mu izuru riva imyuna.
Igisura gishobora kandi no gukamya amaraso aturuka muri nyababyeyi ndetse kinifashishwa n’abakobwa kimwe n’ababyeyi bagira imihango iva cyane.
Igusura kandi kivura korera, kuribwa mu nda, macinyamyambi n’impiswi, kigabanya isukari mu mubiri, bityo nacyo kibarirwa mu miti ifasha guhangana na diyabete ndetse igisura cyongera amashereka, bityo gikenerwa cyane n’ababyeyi bonsa.
Baza Shangazi
Urwego News
Igisura ni imboga zuzuye umuti n’intungamubiri
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment