Ububabare bw’imikaya (muscles) umuntu atangira kubwumva nyuma y’amasaha hagati ya 12 na 48 amaze gukora imyitozo y’ingufu cyangwa ibindi bintu bisaba ingufu z’imikaya. Bushobora kumara hagati y’iminsi itanu n’irindwi.
Iyo abantu bamenyereye kugenda nko mu modoka cyangwa ibindi bintu bibatwara batagendesheje ibirenge, ngo iyo babigerageje ku rugendo rurerure bishobora gutuma imikaya y’umubiri wabo ibabara, ibyo ngo bikaba biterwa no kunanirwa k’umubiri kuko uba udasanzwe umenyereye gukoresha ingufu nk’izongizo.
“Mwe mwamenyereye kugenda mu modoka aho mu gihe cyose n’iyo haba ari muri boutiki iri mu metro 50 uvuye aho mutuye, muzibeshye mukore urugendo rw’iminota myinshi cyangwa mutemberere ahantu h’imisozi mugenda n’amaguru muzambwira!” (Umwanditsi)
Hakorwa iki ngo ububabare nk’ubu ntibukabye cyangwa ntibumare igihe kirekire?
Nubwo ububabare nk’ubu budashobora kubura na gato kandi wakoze imirimo y’umubiri udaheruka, kugira ngo nibura ntibuzakuzahaze, inama ni zi zikurikira: kwishyushya mbere yo gutangira imyitozo ngororangingo, kunywa amazi mbere na nyuma ariko cyane cyane mu gihe cy’imyotozo nk’iyi. Ikindi nyuma y’imyitozo nk’iyi ni ngombwa gukaraba amazi ashyushye no kumasa (massage) ibice by’umubiri byakoze cyane.
Tubikesha: www.umuganga.com
Baza Shangazi
Urwego News
Sobanukirwa n’ububabare bw’imikaya nyuma y’imyitozo ngororangingo
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment