Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Uko bateka ubunyobwa mu buryo butandukanye



Ubunyobwa bushobora gutekwa mu buryo butandukanye, bukaranze, bukozwe n’isupu, burimo isukari cyangwa se bugakorwamo ibisuguti. Ubunyobwa buryoshya ibiryo. Bubonekamo vitamine B, E, umunyungugu wa Kalisiyumu, Feri, Fosifore, Potasiyumu. Bukungahaye ku byubakumubiri na kalori.
Gukaranga ubunyobwa, hakenerwa ubunyobwa, amazi n’umunyu. Umutetsi abanza gutoranya ubunyobwa, akuramo ibihuhwa n’indi myanda. Ku busuka mu kijyo cyangwa ku isafuriya biri ku ziko. Kugaraguza akuko. Gucaniriza umuriro mucye mucye. Kuminjiramo utuzi turimo akunyu. Gukomeza kugaragura kugeza bwumutse. Kugenda ushyiramo utundi tuzi nk’uko wabikoze mbere kugeza umunyu ukoze. Kubuterura ku ziko no gukomeza kubugaragura kugeza bwumye neza.
Umuntu utetse ashaka ko ibishishwa by’ubunyobwa bivaho neza, ashobora gukarangisha utuvuta duke tw’ubuto. Bwatangira gucumba, agashyiramo utuzi akagenda arushaho kubugaragura.
Naho ku birebana ni uko bategura ifunguro ry’umubumbe w’ubunyobwa, icyo gihe uteka akaranga ubunyobwa. Kubusekura bukanoga kugeza bunyenya amavuta. Nyuma buvamo bukabumbwamo umubumbe umwe. Ako gatsima gahera ko karishwa igitoki, ibijumba cyangwa kagasigwa ku mugati.
Ku birebana ni ukuntu bategura igisuguti cy’ubunyobwa, icyo gihe umutetsi akenera ubunyobwa n’isukari. Arabanza agakaranga ubunyobwa no kubukunyura nyuma akabugosora. Kubushyira mu isekuru no kuvanamo ifu. Gufata inkono no kuyishyiramo isukari igereranije. Gucanira kugeza isukari ihindutse umushongi. Hakurikiraho kureka iyo sukari ikayenga no gusukamo ifu y’ubunyobwa ariko ivangishwa umudaho vuba vuba. Gusukura ameza n’icupa byombi no gusuka rwa rusukume ku meza. Utegura ibyo bisuguti ahita abirambuza icupa asa n’usya. Hakurikiraho gukatamo udusuguti tw’urugero ashaka.
Uko bategura udukoni tw’ubunyobwa nabyo byoroheye buri wese kuko hakenerwa amagarama 250 z’ifarini. Amagarama 150 z’ifu y’ubunyobwa, amagi abiri, amagarama 150 y’isukari iseye, umusemburo wo gutubura ayo mafu ndetse n’amavuta.
Ibyo bimaze kuboneka, hakurikiraho gukora umutsima w’ifarini wongewemo isukari ndetse n’umusemburo. Koneramo amagi akubise na ya fu y’ubunyobwa. Gukora uwo mutsima kugeza ubwo uvanga neza kandi ukoroha. Gukoramo udukoni cyangwa udukarago dufite umubyimba ungana n’urutoki cyangwa ikaramu. Gucamutsa amavuta no kongeramo twa dukarago. Kureka tugashya kugeza duhinduye ibara. Kudukura mu mavuta, tugashyirwa mu kintu cyumutse. Ni byiza iyo iryo funguro ririwe rihoze.
Ubunyobwa kandi bushobora guteguranwa n’isukari. Icyo gihe hakenerwa amagarama 250 z’isukari, garama 250 z’ubunyobwa na ¼ cy’amazi. Nyuma, umutetsi abanza kuvangira ubunyobwa, isukari n’amazi mu isafuriya. Akurikizaho gutereka kuziko, agacanira. Kubigaraguza akuko mu gihe cy’iminota itari munsi ya 45 hagamijwe ko isukari ifata ku bunyobwa neza. Kubikura ku ziko kugira ngo bihore. Kubibika mu kintu gisukuye kandi cyumutse. Bene iryo funguro rishobora kumara iminsi ribitse nta kononekara.
Ubunyobwa si ifunguro ryiza ku bagore batwite
Ni ubwo ubunyobwa buryoha, ngo si bwiza ku bagore batwite kuko bushobora guteza ingaruka zo kwivumbura k’umubiri cyangwa se bukaba bwatuma umugore abyara umwana munini cyane nk’uko urubuga rwa interinete doctissimo.fr rubisobanura. Nanone kandi, ngo umubyeyi wonsa si byiza ko yihata kenshi amafunguro agizwe n’ubunyobwa.

imvaho

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo