Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ubwoko bw’mbuto zongera imbaraga mu mubiri

 Ubwoko bw’mbuto zongera imbaraga mu mubiri Mu gihe abantu benshi bibwira ko gufata ikawa n’ ibinyobwa bidasembuye ari byo byongera imbaraga mu mubiri, ubushakashatsi bwo buragaragaza ko zongerwa na bumwe mu bwoko bw’imbuto .

Nk’uko bigaragazwa n’urubuga Natural News.com muri izi mbuto harimo imineke, ipapayi, inanasi, pome, inkeri n’amacunga. Zose zikaba ziganjemo calories zibarirwa hagati 80-120.

Imineke itanga imbaraga ku buryo bwihuse kuko yiganjemo intungamubiri za potassium zunganira imikorere y’ubwonko n’imitsi.

Umunekeke umwe wiharira calories 105 ukabamo intungamubiri za carbohydrates garama 27 na garama 1 ya poroteyini hamwe n’ibibyibushya bihwanye na garama 0.5.

Ipapayi nazo zongera ingufu mu mubiri kandi zikawurinda ubukonje hamwe n’ingaruka ziterwa n’umwotsi w’itabi mu gihe umuntu arikunywereye iruhande.

Uru rubuga rutanga inama ko ikawa umuntu yanywaga mu gitondo agomba kuyisimbuza umutobe w’amacunga kuko ufite isukari y’umwimerere, yongera imbaraga kandi ikungahaye kuri vitamin C.

Inkeri nazo zirifashishwa kenshi mu kurwanya umunaniro kandi zikunganira amacunga kongera vitamini C. Ikindi kandi ngo zunganira karoti kurinda amaso kwangirika.

Urubuto rwa pome narwo rwongera imbaraga cyane mu mubiri. Umuntu wayifashe mu ifunguro rya mu gitondo imuha imbaraga yiriranwa umunsi wose. Naho ufata uru rubuto buri munsi imbaraga kandi akaba aciye ukubiri no kwifuza ikawa.

http://www.izuba-rirashe.com

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo