Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ababyeyi batwite barasabwa kwirinda umubyibuho ukabije

Ubushakashatsi bwakozwe ku ngaruka z’umubyibuho ukabije, bwagaragaje ko abana bavuka ku babyeyi bafite umubyibuho ukabije bakunze kwibasirwa n’indwara y’umutima.

Iyi nyigo yashyizwe ahagaragara n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, ivuga ko abana bagera kuri 35% bavutse ku babyeyi bafite umubyibuho ukabije, bakunze kutarenza imyaka 55 y’amavuko.

Nk’uko byatangajwe n’inzobere mu buzima, Doireann Maddock, ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagore ibihumbi 28,540 bapimwe ibiro byabo mbere yo kubyara, ndetse n’abana babakomotseho ibihumbi 37,709 ubu bageze ku myaka hagati ya 34 na 61, basanze umwe muri batanu afite umubyibuho ukabije ku gipimo cya kiri hagati ya 25 na 29.9 mu gihe 4% babyibushye ku kigero (BMI) kiri hejuru ya 30.

Nyuma ngo baje gusanga harabayeho gupfa imburagihe ku bana ibihumbi 6,551 bagiye bazira ibintu bitandukanye harimo n’indwara y’umutima, aho 35 % by’impfu zaterwaga no kuvuka ku mubyeyi ufite umubyibuho ukabije ugereranyije n’abandi.

Ubushakashatsi bukomeza bugaragaza ko aba bana bavuka ku babyeyi babyibushye cyane bafite ibyago byo kwandura indwara y’umutima bingana na 42%.

Uwayoboye ubushakashatsi Prof Rebecca Reynolds wo muri kaminuza ya Edinburgh, asanga nyuma yo gushyira ahagaragara ibi, ababyeyi bakagombye kureba uburemere bwabyo bagatangira kugabanya ibiro ndetse bagakora imyitozo ngororamubiri yoroheje ndetse n’uturimo dutandukanye mu gihe cyo gutwita.

Prof Sir Stephen O'Rahilly wo muri Kaminuza ya Cambridge arashishikariza abantu kwirinda umubyibuho ukabije kubera ingaruka utera.

Aragira ati "abantu bafite umubyibuho ukabije baba bafite ibyago byinshi byo kurwara umutima, niyo mpamvu umuntu agomba gucungana n’imirire ye.”

Umubyaza Louise Silverton, arasanga abakora umwuga w’ububyaza bagomba kugira uruhare mu gukangurira ababyeyi kugabanya ibiro mu gihe bitegura kubyara cyangwa mbere yaho, babereka indyo ibafasha.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo