Nk’uko byatangajwe n’urubuga rw’amakuru y’ubuzima rwa destinationsanté.com, ngo iyo umwana ashyizwe hafi y’ahantu barimo kunywera itabi, byongera ibyago byo kuba yagira ibibazo by’amatwi mu gihe akuze, aho ngo umwotsi w’itabi ushobora kuba watera umwana indwara y’umuhaha.
Destinationsante.com ivuga ko abashakashatsi mu kigo kita ku by’ubuzima i New York bakoze inyigo ku bana 1.533 bafite hagati y’imyaka 12 na 19, aho bababazaga ibibazo byerekeye ubuzima babamo mu miryango yabo, ndetse babafata n’ibizamini kugira ngo barebe mu by’ukuri ingano y’uburozi buva mu itabi baba bafite mu mubiri wabo.
Ubu bushakashatsi rero bukaba bwaragaragaje ko uko nicotine cyangwa se uburozi buba mu itabi bwiyongera mu mubiri w’umwana, ari nako ubushobozi bw’amatwi ye bwo kumva bugabanuka ndetse n’indwara zishobora kwangiza ingoma y’ugutwi cg se tympans zikiyongera ku buryo byakurizamo no gupfa amatwi burundu.
Ikindi kandi ni uko umwana wagiye ahura n’umwotsi w’itabi mu buzima bwe agira ibibazo mu mikurire ye no mu myanya y’ubuhumekero aho ashobora no kurwara indwara ya asima ndetse n’ubumuga bwa hato na hato.
Baza Shangazi
Urwego News
Kunywa itabi bigira ingaruka ku matwi y’umwana
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment