Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

‘Smartphone’ ipima indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu minota 15 yageragerejwe mu Rwanda

by http://www.ubuzima.info
Ba Enjennyeri bo muri Kaminuza ya Columbia muri Leta zunze ubumwe za Amerika bakoze ‘smartphone’ ifite uburyo yihariye bwo kubona indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na Virus itera SIDA ikoresheje amaraso macye yo ku rutoki. Ugereranyije n’uburyo busanzwe bumenyerewe ku isi bwo gupima izi ndwara bushobora no gufata iminsi, iyi telephone izajya ibikora mu minota 15 gusa.

Agakoresho kongerwa kuri smartphone kagasuzuma indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kageragerejwe mu Rwanda
Agakoresho kongerwa kuri smartphone kagasuzuma indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kageragerejwe mu Rwanda
Akuma k’iyi telephone kazajya gakora uku gupima kageragerejwe mu Rwanda ngo basanga gafite ubushobozi bwo kwerekana bene izo ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’uko bitangazwa na FoxNews.
Samuel K. Sia umushakashatsi  muri Kaminuza ya Columbia uri mu bakoze aka kuma avuga ko uburyo gakozemo buhenze cyane ariko bukwiye mu rwego rwo guhangana n’ibyorezo.
Aka kuma ko kuri za ‘smartphone’ kifitemo ubushobozi bwa za Laboratoire zisanzwe zipima virus itera SIDA yangiza umubiri ndetse n’ibimenyetso bibiri mu maraso afite syphilis.
Imbaraga nyinshi za ‘smartphone’ ako kuma kariho zituma gakora uburyo busanzwe bwo gupima indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bwa Enzyme-Linked Immunosorbent Assay (ELISA).
Ubu buryo bwifashishije smartphone ngo by’umwihariko bupima Syphilis na Virus itera SIDA kuko arizo ndwara ngo zoroshye umubyeyi anashobora kwanduza umwana we.
Mu byatanagjwe kuri uyu wa gatatu n’ikinyamakuru  Journal Science Translational Medicine, Samuel K. Sia na bagenzi be basobanuye birambuye iby’ubushakashatsi bwabo bakoreye mu Rwanda ku bagore 96 bari batwite ku bushake bwabo ndetse bakanigisha abakozi b’inzego z’ubuzima gupima ziriya ndwara bifashishisje iriya smartphone. Aba bashakashatsi bavuga ko bakoreye igerageza mu Rwanda babyumvikanyeho na Minisiteri y’Ubuzima n’izindi nzego zibishinzwe.
Aba bashakashatsi bavuga ko ubu buryo bwizewe ku kigero kiri hagati ya 92 na 100%.  Bavuga ko 97% by’abakoreweho isuzumwa byabanyuze kubera uburyo ryoroshye kandi ryihuta.
Akuma kari kuri smartphone gakora isuzuma ubwako karuta ho gato hard disk nto kagashyirwa ahasanzwe hinjizwa ‘ecouteurs’ za telephone, iyo kamaze gukora isuzuma kohereza ibizamini ahabugenewe naho hahita hatanga ibisubizo bishobora gusimwa n’abaganga kandi bibikitse neza.
Ibikoresho bisanzwe byo gusuzuma ziriya ndwara ngo bihagaze $18,450 ariko ubukoresheje iyi ‘smartphone’ buhagaze amadorari 34 gusa.
Samuel K. Sia avuga ko ubu buryo bushobora no kuzajya busuzumishwa igipimo cy’imisemburo, ibiranga cancer na diabete.
Ubu buryo bugendanwa bwo gusuzuma indwara ngo buratanga ikizere ku gusuma indwara ku buryo bwihuse kandi bwizewe mu gihe kiri imbere.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo