Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Sobanukirwa n’ibyo Abanyarwanda bita “indwara z’abana”

Abana b'impinja bakunze guhura n'ibyo bamwe mu babyeyi bita uburwayi bwihariye ndetse ugasanga hari abahitamo kujya kubavuriza mu bavuzi gakondo. Aha twavuga nk'ibyinyo, igihorihori cyangwa icyo mu mutwe, ibirato cyangwa ibirimi, ndetse n'ikirondatumbo.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru Izuba Rirashe, Dr Hategeka Ladislas, impuguke mu buvuzi bw'abana (pediatre) akaba anafite ivuriro rivura abana ryitwa "Cabinet Medical de Pediatrie”, arasobanura ibi Abanyarwanda bita indwara z’abana.

Igihorihori/icyo mu mutwe

Dr Hategeka avuga ko ubundi umutwe w'umuntu ugizwe n'amagufa atanu, abiri y'imbere mu gahanga, abiri yo hagati, ndetse na rimwe ry'inyuma. Ngo aya magufa rero aho ahurira haba hafite ishusho y'umwashi (rosange).

Ngo ku mwana w'uruhinja rero umutwe we uba utaraterana, bityo wa mwanya uhuza amagufwa ukagaragara cyane. Ibi rero ngo si ikibazo, ngo byakiba ahubwo umwana aramutse avutse umutwe we uteranye, ngo kuko umutwe cyane cyane ubwonko butazabona aho bukurira. Iki gihe ngo umwana aba  yavukanye indwara yitwa craniostenose cyangwa indwara ya crouzon.

Kuba hari abana bagaragaza igihorihori cyane abandi ntibakigaragaze, Dr Hategeka yabisobanuye muri aya magambo "biterwa n'uko abantu na bo bagira itandukaniro. Iyo umwana umwe afite umutwe munini undi akagira muto byanze bikunze ntibagira igihorihori kingana”.

Ikindi ngo gishobora gutera kwigaragaza kw'igihorihori cyane, ni igihe umwana yahuye n'indwara ituma atakaza amazi (deshydratation) nka diarhee, cyangwa kuruka. Ngo icyo gihe umubyeyi yakagombye kumujyana kwa muganga bakamuha imiti ifasha umwana kugarura amazi mu mubiri.

Ngo haba n'igihe umwana avukana ikibazo cy'umutwe munini, afite indwara yo kugira amazi mu mutwe cyangwa se hydrocephalie, ngo umubyeyi yakagombye kwifashisha abaganga kuko na byo bivurwa.

Igihorihori cy'umwana gifunga byibura ku mezi 15, hakaba n'abo gifunga mbere yaho. Ngo iriya miti rero abaganga ba kinyarwanda bashyira ku mutwe w'umwana ngo baramuvura igihorihori, ngo ntacyo uba umaze.

Ibyinyo

Kugira ngo bavuge ko umwana arwaye ibyinyo, aba afite umuriro, aruka, ndetse anahitwa. Dr Hategeka avuga ko ibi biterwa no kwandura mu mara, ngo iyo ajyanywe kwa muganga agahabwa imiti arakira.

Ababyeyi benshi rero ngo bahita babajyana kwa muganga wa gihanga, maze bakabasuzuma ibyinyo kandi hafi ya bose babibabonamo kuko bareba ku ishinya y'umwana babona ifite ibara ry'umweru bakagira ngo nibyo maze bakabikura.

Dr Hategeka avuga ko ibyo bita ibyinyo aba ari ibiguri by'amenyo y'umwana (bourgeois dentaires), kandi ngo aho babikuye nta menyo ahamera. Ngo bikunze gukurwa ku mabwene yo hasi, dore ko ngo akenshi anamera mbere.

Usibye kandi no kutamera amenyo, ngo umwana ashobora gukurizamo ibindi bibazo, cyane ko babikora mu buryo butaboneye bw'umwanda ndetse no kudatera ikinya.

Dr Hategeka, arangiza abwira ababyeyi kutagendera ku bumenyi bubi budafite ishingiro, babona abana babo bafite ibibazo by'ubuzima bakabajyana kwa muganga bakavurwa mu buryo buboneye, bagahabwa n'inama ku buzima bwabo.

Related Posts by Categories



7 comments:

INEZA said...

Murakoze kudusobanurira. Ariko se umubyeyi abaye yarabanje kuvuza Umwana muri abo bavuzi ba gakondo bakamuha uwo muti bomeka mu mutwe yajya no kwa muganga bakamuvura?

INEZA said...

Ese Niki kitera Umwana kuruka?

INEZA said...

Murakoze kudusobanurira. Ariko se umubyeyi abaye yarabanje kuvuza Umwana muri abo bavuzi ba gakondo bakamuha uwo muti bomeka mu mutwe yajya no kwa muganga bakamuvura?

MUTUYIMANA MARTIN said...

Muganga ntawuhari ntacyo ari bubafashe kandi ndabona n'abanditsi b'iki kinyamakuru baheruka hano bandika inkuru. Ubanza baranduye coronavirus.

Unknown said...

Kajyirinkuru

Unknown said...

Hari umwana muganga yavuze icyumutwe cyateranye afite ukwezi nigice ahatimbya nyine ngoinyuma hahise haterana vuba cyane ese nindwara? Irakira c?
Iterwa Niki ubwo?

Unknown said...

Murakoze

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo