Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Birashoboka ko umuntu ubwe yakwipima Virusi itera Sida

Nyuma yaho virusi itera Sida igaragariye, abashakashatsi ntibigeze bahumbya  bashaka umuti, urukingo, ndetse n’uburyo bworoshye bwo kuyirinda. Ubu noneho havumbuwe uburyo umuntu wese ashobora kwisuzuma iyo virusi akamenya uko ahagaze atageze kwa muganga.

Ubu buryo bwitwa HIV Test Yourself, ibi bikaba bije nyuma yaho abantu batinya kujya kwa muganga kwipimisha virusi itera Sida ngo bamenye uko bahagaze, kuko ngo ibisubizo byabo bigeza igihe bikamenyekana, nkuko bitangazwa n’urubuga rwa interineti www.hiv-test-yourself.com.

Ngo ubu buryo buroroshye cyane ku buryo buri muntu wese yabyikorera. Ubu buhanga bwavumbuwe n’abahanga bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu kigo cyitwa Geodesic meditech inc.

Ubu buryo kandi ngo burizewe, bubika ibanga kandi ngo burihuta mu gutanga ibisubizo.

Uburyo bikorwamo

1. Urabanza ugakaraba intoki ukoresheje isabune n’amazi
2. Upfundura igikoresho uba uri bukoreshe
3. Ahantu hatukura ho kuri icyo gikoresho uhashinga mu rutoki kugira ngo ubone amaraso
4. Nyuma yo kwikomeretsa gahoro utonyangiriza igitonyanga cy’amaraso ku kantu kabigenewe
5. Mu gitonyanga cy’amaraso uvangamo ibitonyanga bibiri by’umuti wabigenewe
6. Utegereza igisubizo nyuma y’iminota 10

Kureba ibisubizo

Ahantu uba wavangiye amaraso n’umuti wabigenewe haba hari inyuguti 2 ari zo C na T, nyuma y’iyo minota umaze kuvanga aharinganiye n’inyuguti ya C hazaho umurongo utukura,  bisobanura ko uri muzima nta virusi ya Sida ufite, naho mu gihe  haragaye imirongo ibiri nyuma y’izo nyuguti zombi T na C, bivuga ko uwa waranduye virusi itera Sida.

Aba bashakashatsi bavuga ko iyo nta karongo kagaragaye karinganiye n’inyuguti ya C cyangwa zombi C na T, isuzuma riba ryakozwe nabi, bityo ko risubirwamo hakoreshejwe akandi gakoresho gashyashya cyangwa ukagana kwa muganga.

Ubu buryo bwatangiye gukoreshwa guhera mu mwaka wa 1991 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse kuri ubu utu dukoresho tuboneka no mu mafarumasi amwe yo mu Rwanda.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo