Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Havumbuwe akuma kifashishwa mu kugabanya umubyibuho ukabije

Abashakashatsi bo muri kaminuza y’i London yitwa Imperial College bashyize ahagaragara akuma bise i2MOVE kagiye gufasha abantu kugabanya ibiro binyuze mu kugabanya ibyo bafungura.

Iri koranabuhanga mu kurwanya umubyibuho ukabije ryakozwe n’abahanga babiri bo muri iyo kaminuza, rizagira uruhare mu kugabanya uburyo umuntu yumva ashaka kurya, bityo abashe guta ibiro.

Nk’uko byashyizwe ahagaragara ku rubuga topsante.com, kuri uyu wa 22 Mata 2013, aka kuma kazajya gaterwa mu mubiri w’umuntu mu gice cy’uruhu, kakaba gashobora kubika no gusesengura imikorere y’igifu ndetse n’uburyo ubwonko buhabwa amakuru mu gihe habayeho gusonza.

Aka kuma kazajya kagenzura imikoranire y’urwungano rw’igogora n’ubwonko, aho uwo bagashyizemo azajya atangira kurya maze ahite yumva ahaze, bikaba biteganyijwe ko akuma i2MOVE kazahindura ubuzima bwa benshi bagiraga ikibazo cy’ibiro byinshi kuko kazajya kayobya ubwonko, kabwumvisha ko umubiri wahaze.

Aba bashakashatsi baratangaza ko kugeza ubu bagiye gukorera igerageza rya i2MOVE ku nyamaswa mu gihe cy’imyaka hagati y’itatu n’itanu, ariko bakaba biteguye kuzahura n’imbogamizi zitandukanye harimo ko aka kuma gashobora kudakorana neza n’imikorere y’umubiri wa muntu.

Muri iki gihe, umubyibuho ukabije ntabwo wibasira abakuze gusa kuko n’abana bakiri bato usanga bibasirwa nawo, aho usanga rimwe na rimwe  ababyeyi babo babigiramo uruhare.

Mu gihe abantu bakuru bapimwa umubyibuho ukabije hifashishijwe ibiro, igipimo cya Indice de masse corporelle (IMC) mu bana bakiri mu myaka yo hasi cyo ngo kiragorana.

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Inserm (Institut national de la santé et de la recherche médicale), nabo bemeza ko hari isano iri hagati y’imikorere y’igifu n’igice cy’ubwonko  gishinzwe ubugenzuzi (SNE).

Raphaël Moriez wo mu kigo Inserm aganira n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), yatangaje ko gufata ibiryo byiganjemo ibibyibushya ndetse n’amasukari bigira uruhare mu kongera umubyibuho ukabije.

Ukurya cyangwa kunywa ibiribwa birimo amasukari nka fanta ndetse na Pizza, bigira uruhare mu kugabanya ibura rya neurons kandi iyo zabaye nyinshi mu mubiri bituma igifu gikora cyane, bityo umuntu agashaka kurya cyane.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo