Kugira uruhu rwiza hari ubwo biba ari ibyo umuntu yavukanye, ariko hari n’ibyo yakora mu gihe abona rutameze neza bitewe n’impamvu zitandukanye. Urubuga rwa interineti rwa www.care2.com rwashyize ku mugaragaro ibintu 6 umuntu yakora kugira ngo agire uruhu rusa neza.
1.Kwirinda kwisiga amavuta n’ibindi bijya ku ruhu byataye igihe
Iyi nama igirwa abagore cyane cyane, kuko bakunze kwisiga puderi, amavuta n’utundi twongerabwiza (Makeup), kujya basuzuma amatariki byakoreweho, kuko iyo byarengeje igihe bigira ingaruka ku ruhu harimo kurwara ibiheri n’izindi ndwara zirwibasira.
2. Koga byibura 2 ku munsi
Bitewe n’uko umubiri w’umuntu uba watutubikanye mu gihe aryamye, mu gitondo aba akwiye koga, akanabikora agiye kuryama kugira ngo yikureho icyuya n’amavuta yirirwanye, bityo afashe umubiri kuruhuka neza.
3.Kutisiga puderi n’utundi twongerabwiza mu gihe cy’urugendo rurerure
Iyo umuntu ari mu rugendo ajya ahantu hamusaba gukoresha amasaha menshi, ntabwo ari byiza kwisiga ibyo byose, kuko bituma hari aho ashobora kugera ntabone amazi yo kubikaraba bigatuma abirarana kandi biba byabaye umwanda.
4. Kugendana impapuro z’isuku cyangwa agatambaro ko kwihanaguza
Ibyo bituma abasha kwihanagura mu gihe yatutubikanye, kuko ibyuya bitinze ku ruhu birwangiza.
5.Gukaraba amazi meza n’agatambaro koroshye
Si byiza gukaraba amazi ayo ariyo yose, ahubwo umuntu aba akwiye gusuzuma ko nta myanda irimo kandi agakoresha isabuse isize ku gatambaro koroshye (Gant), kuko agakomeye kangiza tumwe mu turemangingo tw’uruhu.
Ibindi bifasha umuntu kugira uruhu rwiza harimo; gukora imyitozo ngororaramubiri, kunywa amazi byibura litiro 4 ku munsi, kuruhuka bihagije no gufata indyo yuzuye.
Baza Shangazi
Urwego News
Ibintu 6 umuntu yakora kugira ngo agire uruhu rwiza
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment