Kurya ibinyampeke harimo umuceri, ibigori, ubunyobwa, imbuto z’ibihwagari, ingano, imigati ni bindi bias na byo bigira akamaro gakomeye cyane ku mubiri wacu. Uretse kuba ari ngombwa ko biboneka mu ndyo yuzuye, ibinyampeke bitera imbaraga , bikongera ingufu mu mikaya.
Nk’uko byagiye bitangazwa mu bushakashatsi bunyuranye ku byubaka umubiri n’ibiwutera imbaraga, abashakashatsi bavuga ko mu binyampeke habamo izindi ntungamubiri zirimo ibyubaka umubiri (proteines) ndetse n’binyasukari (glucide) bitera imbaraga .Mu binyampeke kandi ngo habonekamo vitamine nyinshi, cyane cyane vitamine B ituma ubwonko n’imikaya (muscles) bikora neza, akaba ari yo mpamvu kurya ibinyampeke biturinda kugira umunaniro nyuma y’akazi gatandukanye tuba twakoze.
Gusa kandi ngo ibinyampeke ni ngombwa kubirya mu ngano nyayo kugira ngo umubiri ubikoreshe neza kugira ngo bitange umumaro ufatika.
Ingano nk’ikinyampeke ngo gikungahayeho imyunyu ngugu n’izindi ntungamubiri zifasha kugira igogorwa ryiza ry’ibiryo twariye, zikanagabanya cholesterol y’amavuta mu maraso. Ibi na byo bigatuma amaraso atembera neza.
Imbuto z’ibihwagari nk’ibinyampeke na zo zikungahayeho intungamubiri nka proteines zubaka umubiri bikaturinda gusaza ndetse n’amavuta meza umubiri ukeneye kandi adatera indwara z’umutima.
Umuceri na wo nk’kinyampeke ukungahayemo vitamine A na B n’imyunyu ngugu.
Abashakashatsi batandukanye batanga inama bavuga ko ari byiza kurya imvange y’ibinyampeke bitandukanye kugira ngo tubone indyo yuzuye kandi bigafatwa byuzuzanya n’ibiryo bikomoka ku nyamaswa, ngo dore ko ibinyampeke birimo ibyubaka umubiri (proteines) zikomoka ku bimera.
0 comments:
Post a Comment