Ubushakashatsi bushya bwagaraje ko kunywa ikawa birinda indwara nka kanseri yibasira ubugabo (cancer du prostate), diabete, umutima ndetse n’indwara ifata ubwonko izwi nka(alzheimer).
Mu nkuru dukesha urubuga rwa internet: naturalnews.com, bavuga ko mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Frolida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagaragaje ko mu ikawa abantu banywa harimo imisemburo idasanzwe ifatanya na caffeine bigatuma umubiri ukora ibindi bintu bishobora kurinda indwara zitandukanye nka kanseri ya prostate ku bagabo, diabete, indwara z’umutima, ubwigunge ndetse n’indwara ifata ubwonko izwi nka alzheimer.Iyi ndwara ya alzheimer ikaba iterwa no kwangirika kwa neurone cyangwa se ibyo bita imyakura mu kinyarwanda zifasha ubwonko bw’umuntu gukora neza. Ibi bigatuma umuntu uyifite atabasha gutekereza neza, akibagirwa vuba, ku buryo ashobora kwibagirwa n’abantu yari asanzwe azi neza ndetse n’indi mirimo yakoraga mbere nko kwandika, kurya n’ibindi. Iyi ndwara ikaba ikunze gufata abantu bashaje.
Muri ubu bushakashatsi babonye ko mu ikawa harimo imisemburo ituma umubiri ukora proteine yitwa granulocyte colony stimulating factor (GCSF), iyi ikaba ituma umubiri udakora izindi proteines mbi zitwa ‘beta amyloide’ zangiza cyane neurone z’ubwonko. Izi zikaba ari na zo zitera indwara y’ubwonko ya alzheimer. Bakomeza bavuga ko kunywa byibuze udutasi 2 tw’ikawa ku munsi ku bantu bafite hagati y’imyaka 30 na 50 bishobora kubarinda iyi ndwara y’ubwonko.
Nk’uko bitangazwa n’aba bashakashatsi, ngo mu zindi ndwara abantu bashobora kugabanya ibyago byo kuzirwara banywa ka kawa, bavugamo indwara z’umutima, kanseri y’amabere, kanseri ya prostate, ubwigunge, diabete ndetse na n’indwara y’isusumira bita parknisonsim.
0 comments:
Post a Comment