Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Wari uzi ko ibihaza byakuvura Stress

 Wari uzi ko ibihaza byakuvura Stress Kurya ibiribwa gakondo ni ngombwa kandi bifitiye umubiri akamaro kanini cyane. Inkuru dukesha urubuga naturalnews.com iratangaza ko ibiribwa byanyujijwe mu nganda biba birimo ibintu (substance) byinshi umubiri udakeneye kandi bishobora gutera indwara nka kanseri, umubyibuho ukabije ndetse n’ibindi bibazo bikomoka ku mubyibuho ukabije.
Ibihaza ngo biza ku mwanya wa kane mu bimera bihingwa cyane ku isi. Ibihaza bikaba ari byo bihingwa bya mbere bishobora gutuma uruhu, umwijima n’impyiko bikora neza. Ibihaza rero ngo bikaba birimo imyunyu ngugu nka silica ikenewe n’imitsi, amagufa, inyama ndetse n’ingingo kugira ngo bikore neza. Bavuga ko kandi mu gihaza habamo indi myunyu ngugu nka potasiyumu ndetse na vitamin C, A, B, D, E byose bikenewe n’umubiri kugira ngo umererwe neza.
Bakomeza bavuga ko mu bushakashatsi bwakozwe ku gihaza bwagaragaje ko mu gihaza harimo izindi ntungamubiri zitwa lignans zifite ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima, cancer ya nyababyeyi ,iy’udusabo tw’intanga ngore, ndetse na cancer y’ubugabo.
Mu bihugu byateye imbere bo bakaba bakoresha igihaza ku ruhu kugira ngo bitume uruhu rukora ndetse rukamererwa neza. Kubera acide ascorbic ndetse na acide caffeic biri mu gihaza, ngo iyo bagikoresheje batya birinda uruhu kugira iminkanyari, kubyimba amaso ndetse no gukira vuba aho uruhu rwangijwe n’izuba cyangwa indwara z’uruhu nka eczema.
Ni muri urwo rwego kurya cyane ibihaza bituma umuntu ahora afite uruhu rutohagiye kandi rukagumana itoto.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo